Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Polisi yigishije abanyeshuri bo kuri St. Adelaide gukumira no kurwanya inkongi

Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo, ryigishije abanyeshuri b?ikigo cya St. Adelaide School giherereye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro ku bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi.

Ni amahugurwa y?umunsi umwe yahawe abanyeshuri 58 barimo abiga mu ishuri ry?incuke n?abo mu mwaka wa Mbere w?amashuri abanza bari baherekejwe n?abarimu babo, ubwo bari basuye icyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru. Inkuru irambuye...

GICUMBI: Polisi yafashe abantu babiri bacyekwaho gufatanya kwiba moto


Polisi y?u Rwanda ifatanyije n?izindi nzego z?umutekano n?abaturage mu Karere ka Gicumbi, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, yagaruje moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RF 040 S yari yibwe, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abafashwe ni uwitwa Hagenimana Jean Pierre na Tuyizere Reuben bombi bafite imyaka 22 y?amavuko,   bafatiwe mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Gisiza, Umudugudu wa Gitaba.  Inkuru irambuye...

NYAGATARE: Hafashwe amabaro atatu y?imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu buryo bwa Magendu

Ku wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira, Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano ndetse n?abaturage, mu karere ka Nyagatare, yafashe amabaro 3 y?imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu iturutse mu gihugu cy?abaturanyi cya Uganda.

Uwitwa Nisingizwe Maria ufite imyaka 28 y?amavuko, ni we wafatanywe ayo mabaro ubwo yari yayahishe mu murima we uri hafi y?urugo mu mudugudu wa Rwimiyaga, akagari ka Nyarupfubire mu murenge wa Rwimiyaga.  Inkuru irambuye...

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yafashe urumogi ibilo 11 n?udupfunyika 339


Ku wa Kane, tariki ya 3 Ugushyingo, Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?inzego z?ibanze n?abaturage, yafatiye mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Burera na Kayonza, ibiyobyabwenge by?urumogi bipima ibilo 11 n?udupfunyika twarwo 339, byari byinjijwe mu Rwanda bivanywe mu bihugu by?abaturanyi.

Muri ibyo bikorwa hafatiwemo uwitwa Uzarama Cyuma w?imyaka 54, wafatiwe mu mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Rugali mu Murenge wa Rwerere wo mu Karere ka Burera wafatanywe ikilo cy?urumogi n?udupfunyika twarwo 339.  Inkuru irambuye...

NYAGATARE: Batatu bafatanywe ibilo 509 bya magendu y?imyenda ya caguwa


Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ugushyingo, ryafashe abantu batatu bari batwaye mu modoka y?uruganda rukora rukanacuruza inzoga za likeri, imifuka 9 y?imyenda ya caguwa ipima ibilo 509 yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Abafashwe ni uwitwa Nsengiyumva Bosco w?imyaka 45, wari utwaye imodoka, Mukakayonde Scovia w?imyaka 37, bombi basanzwe ari abakozi b?uruganda n?Uzamukunda Berine ufite imyaka 40 y?amavuko.  Inkuru irambuye...

RUBAVU: Abatwara moto basabwe gushyira imbere umutekano


Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk'abamotari, basabwe gushyira imbere umutekano bakorana na Polisi n'izindi nzego z'umutekano, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu; Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Karega, yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo, mu nama yahurije hamwe abamotari 400 bakorera mu murenge wa Gisenyi.  Inkuru irambuye...

KARONGI: Abatwara amagare basabwe kwirinda kugaragara mu bikorwa binyuranyije n?amategeko

Abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare mu Karere ka Karongi bazwi ku izina ry?abanyonzi, basabwe kwirinda imyitwatrire itemewe ibashora mu byaha ahubwo bagakorana n?inzego z?umutekano mu kubikumira no guhangana na byo.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ugushyingo, n?Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere (DPC), Superintendent (SP) Roger Muhodari, mu biganiro bagiranye  mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha mu Mudugudu wa Maryohe.  Inkuru irambuye...