Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Minisitiri Gatabazi yakanguriye abanyuze mu bigo ngororamuco kuba umusemburo w?impinduka ku rubyiruko

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira, Ku cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro byahuje urubyiruko ruhagarariye abanyuze mu bigo ngororamuco rwitwa ?Imboni z?Impinduka? rugera kuri 300 bahagarariye abandi mu turere twose tw?igihugu.

Iyi nama yateguwe mu bufatanye bwa Polisi y?u Rwanda n?Ikigo cy?igihugu cy?Igororamuco (NRS), mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo gahunda zo gufasha urubyiruko rw?abanyuze mu bigo ngororamuco gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kugororwa zirusheho gutanga umusaruro, ndetse no kurebera hamwe uruhare rw'Imboni z'Impinduka mu gukumira no guhangana n'ibyaha.  Inkuru irambuye...

RWAMAGANA: Guverineri Gasana yakanguriye abatwara amagare kwirinda impanuka

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana yasabye abatwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry?abanyonzi bakorera mu Karere ka Rwamagana, gushyira umutekano imbere mu kazi kabo ka buri munsi ko gutwara abantu.

Yabibibukije kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ukwakira, ubwo yahuraga n?abatwara amagare bagera kuri 700 mu nama yabereye ku kibuga cy?imikino cyo mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.  Inkuru irambuye... 

Polisi irasaba amashuri yigisha amategeko y?umuhanda kwibanda ku makosa akorwa n?abashoferi


Polisi y?u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira, yahuguye abayobozi b?ibigo byigisha amategeko y?umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu rwego rwo kubereka amakosa akorwa n?abatwara ibinyabiziga kugira ngo bazayibandeho mu nteganyanyigisho irimo gutegurwa ndetse no gukangurira kuyakosora abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.


Ni ubukangurambaga bwatangiriye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu muhanda uva Sonatubes werekeza mu Karere ka Bugesera  bukomereza mu muhanda uva Sonatubes werekeza i Remera ku Giporoso, aho abayobozi b?amashuri yigisha amategeko y?umuhanda no gutwara ibinyabiziga yo mu mujyi wa Kigali beretswe amwe mu makosa akorwa cyane n?abayobozi b?ibinyabiziga basabwa gushishikariza abanyeshuri kuyirinda. Inkuru irambuye...

KIGALI: Abakoresha umuhanda bakanguriwe kwirinda impanuka bubahiriza amabwiriza y?umuhanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y?u Rwanda yazindukiye mu gikorwa cy?ubukangurambaga kigamije kwibutsa abakoresha umuhanda barimo; abanyamaguru, abatwara amagare ndetse n?ibinyabiziga kubahiriza ibimenyetso n?ibyapa byo mu muhanda bakanyura ahagenwe mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse no kubungabunga ibidukukije.

Kuva saa moya kugera saa tatu z?igitondo cyo kuri uwo munsi mu muhanda uturuka ahazwi nka Sonatubes werekeza Kicukiro Centre mu Karere ka Kicukiro hafashwe abantu 150 bafatiwe mu makosa atandukanye yo kutubahiriza amabwiriza y?umuhanda.  Inkuru irambuye... 

Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi


Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), rikomeje gukangurira abantu gufata ingamba zo kwirinda inkongi, aho muri iki cyumweru ryahuguye abantu bagera kuri 290 bakorera mu bigo bitandukanye birimo iby?imari n?inganda.


Mu bahuguwe harimo abakozi 216 ba Equity Bank barimo 180 bakorera ku Cyicaro gikuru no ku ishami rya Kigali, bahuguwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira, 19 bo ku ishami rya Nyabugogo bahuguwe ku wa gatatu, na 17 bo ku Ishami rya Gisozi bahuguwe ku wa Kane tariki ya 27 Ukwakira.  Inkuru irambuye... 

KIGALI: Abantu batandatu baburiye ubuzima mu mpanuka y'ikamyo


Hapfuye abantu batandatu, abandi bane barakomereka mu mpanuka yabereye mu muhanda uva Yamaha werekeza ku Kinamba  mu Karere ka Nyarugenge kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira.

Umuvugizi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabuze feri ubwo yamanukaga iva Yamaha yerekeza ku Kinamba ku isaha ya saa Kumi z'umugoroba.  Inkuru irambuye... 

SUDANI Y?EPFO: Abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bw?amahoro batanze inkunga ku bana b?imfubyi

Itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda rigizwe n?umubare munini w?abapolisikazi (RWAFPU-3) riri mu butumwa bw?umuryango w?Abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo (UNMISS), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ukwakira, ryatanze inkunga y?ibiribwa, imyambaro ndetse n?ibikoresho by?isuku ku kigo cy?abana b?imfubyi  giherereye mu murwa mukuru Juba.


Mu bufasha bwatanzwe kuri izi mfubyi zicumbikiwe mu kigo cyitwa St. Clare House for Children, harimo imifuka y'umuceri, inzitiramubu zo kubafasha kurwanya malariya, imyambaro ndetse n'ibikoresho by'isuku, inkunga yakusanyijwe mu misanzu yatanzwe n?abapolisi bagize iri tsinda rya FPU-3.  Inkuru irambuye...

GATSIBO: Yafatiwe mu kiyaga cya Muhazi atwaye Magendu


Polisi y?u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ryafashe uwitwa Nizigiyimana Francois, ufite imyaka 24 y?amavuko, wari utwaye magendu y?ibiro 18 by?amabuye y?agaciro ya Wolfram, anyuze mu kiyag a cya Muhazi.

Nizigiyimana usanzwe ari umucuruzi w?amabuye y?agaciro yafashwe aturutse mu murenge wa Gasange yerekeza mu murenge wa Kiramuruzi yose yo mu Karere ka Gatsibo anyuze muri Muhazi.  Inkuru irambuye...