Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

U Rwanda rwitabiriye Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga mu Buhinde

Itsinda ry?intumwa z'u Rwanda ziyobowe n'Umunyamabanga Mukuru w'urwego rw?Igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB), Col (rtd) Jeannot Ruhunga ari kumwe n?Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y?u Rwanda (DIGP) ushinzwe imiyoborere n'abakozi DCG Jeanne Chantal Ujeneza, bari mu murwa mukuru  w?igihugu cy?u Buhinde, New Delhi, aho bitabiriye Inteko rusange ya 90 y?Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), yatangiye ku wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira.

U Rwanda rwakiriye Inteko rusange nk?iyi ya Polisi Mpuzamahanga ubwo yabaga ku nshuro ya 84 mu Gushyingo 2015.  Inkuru irambuye...

Polisi irakangurira abatwara amagare kwirinda impanuka


Byagiye bigaragara ko abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry?abanyonzi ari bamwe mu bakunze guhura n?ibyago by?impanuka ariko na none bamwe muri bo bakaba mu bateza impanuka zihitana ubuzima bwabo n?ubw?abandi bakoresha umuhanda.

Imibare yatanzwe n?ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) igaragaza ko kuva mu ntangiriro z?uyu mwaka, mu gihugu hose, habaye impanuka z?amagare 81, zihitana ubuzima bw?abari bayatwaye barindwi ndetse abandi 76 barakomereka bikabije.  Inkuru irambuye...

KIGALI: Abantu icyenda bafatiwe mu buriganya bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga


Polisi y?u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yataye muri yombi abantu icyenda barimo abapolisi babiri n'abasivili barindwi bakurikiranyweho ibikorwa by?uburiganya mu gukora ibizamini by? uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw?agateganyo hifashishijwe mudasobwa.

Muri bo harimo ababaga biyandikishije gukora ikizami cy?uruhushya rw?agateganyo, abakoraga nk?abakomisiyoneri babahuzaga n?abarimu bigisha amategeko y?umuhanda ngo babakorere ikizami ndetse n?abapolisi babafashaga kwinjira mu cyumba kiberamo ibizamini atari bo banditse ku rutonde.  Inkuru irambuye...

RWAMAGANA: Hatangijwe amahugurwa yo kubungabunga amahoro


Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ukwakira, mu ishuri ry?amahugurwa rya Polisi y?u Rwanda riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y?abarimu b?abapolisikazi ajyanye no kubungabunga amahoro mu butumwa bw?Umuryango w?Abibumbye.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n?umutwe w?Ingabo n?abapolisi bo mu bihugu byo mu karere k?Afurika y?Iburasirazuba washyiriweho gutabara aho rukomeye (EASF), igihugu cya Danemark ndetse na Norv?ge, azamara iminsi itanu yitabirwa n?abapolisi 24 batoranyijwe mu bihugu bitandatu bihuriye muri EASF.  Inkuru irambuye...

Abapolisi basoje amahugurwa ku gukumira iyinjizwa ry'abana mu gisirikare


Ku wa Gatanu, tariki 21 Ukwakira, abapolisikazi 17 basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri yerekeranye no gukumira kwinjiza abana mu gisirikare no mu bikorwa by'intambara.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'ikigo cya Dallaire giharanira kurengera abana, amahoro n'umutekano, yaberaga mu ishami ryacyo ry'icyitegererezo ku mugabane w'Afurika riherereye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru. Inkuru irambuye...

MINUSCA: Abapolisi bari mu butumwa bw?amahoro batanze imiti ku baturage bimuwe n?imyuzure


Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira, abapolisi b?u Rwanda bari  mu butumwa bw?Umuryango w?abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), batanze ubufasha bw?ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n?imyuzure yatewe n?imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize.

Amatsinda abiri y?abapolisi b?u Rwanda akorera mu murwa mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU niyo yazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abaturage baherutse gukurwa mu byabo n?imyuzure bimurirwa mu kigo cy?amashuri abanza (Primaire) giherereye ahitwa Kina muri Arrondissement ya 3.  Inkuru irambuye...

SUDANI Y?EPFO: ACP Murangira yasoje imirimo mu butumwa bw?Umuryango w?Abibumbye


Assistant Commissioner of Police (ACP) John Baptist Claude Murangira yasezeweho ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira, nyuma yo gusoza inshingano zo kuyobora ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw?umuryango w?Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y?epfo (UNMISS) mu gihe cy?imyaka ibiri.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS mu murwa mukuru Juba, wari uyobowe na Komiseri wa Polisi y?umuryango w?Abibumbye muri Sudani y?epfo, Madamu Christine Fossen wari kumwe n?abandi bayobozi bakuru ba Polisi y?umuryango w?abaibumbye muri Sudani y?Epfo. Inkuru irambuye...

Polisi yahuguye abakozi ba Vivo Energy Rwanda ku kurwanya Inkongi


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira, Polisi y?u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye  abakozi 47 ba Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda ikora ubucuruzi bw?ibikomoka kuri Peteroli, baturutse hirya no hino kuri za sitasiyo za essence aho bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere bihana imbibi.

Muri aya mahugurwa y?umunsi umwe yabereye mu murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, abakozi bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi zishobora gutezwa n'ibisukika byaka birimo; amavuta, lisansi, mazutu ndetse n?amashanyarazi na gazi, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi aho bakorera no mu ngo zabo.  Inkuru irambuye...