IGP Munyuza yasuye ikigo gitangirwamo amahugurwa mu Butaliyani
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y?u Rwanda (IGP) Dan Munyuza uri mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cy?u Butaliyani, kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Ukwakira, yasuye ikigo cy?icyitegererezo gitangirwamo amahugurwa yo ku rwego rwisumbuye ajyanye no kubungabunga amahoro (CoESPU).
IGP Munyuza n'itsinda ry?intumwa ayoboye bakiriwe n?Umuyobozi Mukuru wungirije wa Carabinieri, Lt. Gen. Maurizio Detalamo Mezzavilla wari kumwe n?umuyobozi w?icyo kigo, Brig Gen Giovanni Pietro Barbano. Inkuru irambuye...
KIGALI: Hatangijwe amahugurwa yo kurwanya iyinjizwa ry?abana mu gisirikare
Ku wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa y?ibyumweru bibiri ajyanye no gukumira no kurwanya kwinjiza abana mu gisirikare no gukoreshwa mu bikorwa by?intambara.
Ni umuhango wayobowe n?Umuyobozi Mukuru wa Polisi y?u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Abapolisi basoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi
Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Police Marine Unit) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira, basoje amahugurwa yo ku cyiciro cyisumbuye ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi yaberaga mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy?ibyumweru bibiri.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y?u Rwanda na Arma Dei Carabinieri yo mu Butaliyani ari nayo yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y?ubumenyi mu byo koga no gucubira (Scuba Diving Centre) giherereye ahitwa i Genoa muri icyo gihugu. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Yafatanywe ibilo 160 by?imyenda n?inkweto bya magendu
Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira, yafashe uwitwa Tuyishime Fid?le w?imyaka 28, wari ufite imyenda n?inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 160 byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cy?abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Inkuru irambuye...
RUBAVU: Hafashwe batatu bacyekwaho kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Polisi y'u Rwanda iraburira abakora ibikorwa byo kuvunja amafaranga mu Karere ka Rubavu, haba mu Mujyi wa Gisenyi no ku mupaka w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu buryo bunyuranyije n'amategeko ko bitemewe Kandi ko bihanwa n'itegeko.
Ni nyuma y'uko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira, mu mudugudu wa Gasutamo, mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, hafatiwe abantu batatu bakoraga ibikorwa byo kuvunja amafaranga bizwi nk'ubuvunjayi mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Inkuru irambuye...
NYARUGENGE: Abantu babiri bafatanywe ibilo 30 by?urumogi
Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ukwakira, ahagana saa Moya n?igice z?umugoroba, yafashe abagabo babiri bari batwaye kuri moto, ibilo 30 by?urumogi.
Abafashwe ni Bigabiro Jean Claude ufite imyaka 38 y?amavuko wari utwaye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RC 180 X na Nditurende Bertin w?imyaka 39 yari ahetse ari nawe wari utwaye urumogi. Inkuru irambuye...
NYARUGENGE: Yafatanywe amavuta yo kwisiga yangiza uruhu
Polisi y? u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n?ibindi byaha (ASOC) ku bufatanye n?abaturage mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira, ryafashe umugore wacuruzaga amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukorogo,
Karanganwa Jeanine ufite imyaka 40 y?amavuko yafatiwe mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge afite amacupa 121 y?ubwoko butandukanye bw?amavuta ya mukorogo. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










