Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro k?arenga Miliyoni 76Frw

Mu bikorwa byakozwe mu gihugu hose byahawe inyito ya 'Usalama VIII-2022' hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe gucururizwa mu Rwanda n?ibya magendu  bifite agaciro k?amafaranga y?u Rwanda asaga miliyoni 76.

Usalama ni ijambo ryo mu rurimi rw?Igiswahili, risobanura 'umutekano', akaba ari igikorwa gihuriweho na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) aho hakorwa imikwabu mu bihugu byose bigize Umuryango w?Ubufatanye  w?Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu  bigize Umuryango wa Afurika y?Iburasurazuba n?iy?Amajyepfo  (EAPCCO na SARPCCO) mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.  Inkuru irambuye...

NYARUGURU: Abantu batanu bafatanywe ibilo birenga 570 by?imyenda ya caguwa


Polisi y'u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu n?ubw?ibicuruzwa bitemewe, aho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri, hafashwe abantu batanu bari batwaye ku magare imifuka 14 y?imyenda ya caguwa ipima ibilo 573 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy?abaturanyi cy?u Burundi.

Abafashwe ni Musayidire Dieudonn? w?imyaka 21, Ndayishimiye Eric w?imyaka 27, Manishimwe Olivier w?imyaka 18, Habumugisha Vianney w?imyaka 25 na Habinshuti Olivier w?imyaka 33, mu mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Ngeri mu murenge wa Munini.  Inkuru irambuye... 

Polisi iraburira abatwara imodoka bifashishwa mu gukwirakwiza ibicuruzwa bya Magendu

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi rusange baraburirwa kureka gufasha abakora ubucuruzi bwa magendu, batwara ibicuruzwa byabo byinjizwa mu Rwanda bitasorewe mu kubikwirakwiza  hirya no hino mu gihugu.

Ni umuburo waje ukurikira ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi butemewe byakozwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, mu Karere ka Muhanga, ahafatiwe bus yari itwaye ibilo 1074 by'imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.  Inkuru irambuye... 

NGOMA: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe n'abayibye barafatwa

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri, Polisi y'u Rwanda, yagaruje amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 1 n'ibihumbi 584 muri miliyoni ebyiri n'igice zari zibwe umucuruzi wo mu Karere ka Ngoma, hafatwa abantu 2 bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abafashwe ni umushoferi witwa Bizimana Sasha ufite imyaka 34 y'amavuko na Mutuyeyezu Elyse w'imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera.  Inkuru irambuye...  

RULINDO: Abantu bane bafatiwe mu bucukuzi bw?amabuye y?agaciro bunyuranyije n?amategeko


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n?inzego z?ibanze mu Karere ka Rulindo, yafashe abantu bane bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n?amategeko mu mirima y?abaturage.

Abafashwe ni Musitafa Asuman ufite imyaka 19 y?amavuko, Nsengimana Jules w?imyaka 32, Tuyisenge Jean Claude w?imyaka 44 na Hategekimana Innocent nawe w?imyaka 19, aho bose hamwe bafatiwe mu cyuho barimo gucukura bakoresha ibikoresho bya gakondo. Inkuru irambuye... 

NYAMASHEKE: Polisi yafashe ibiro 247 by?urumogi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri, Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego n?abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yafashe urumogi rungana n?ibiro 247, hatabwa muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubitunda no kubikwirakwiza mu baturage.

Abafashwe ni uwitwa Fatisuka Laurent w?imyaka 39 y?amavuko na Hakuzimana Jean Claude w?imyaka 34, bafatiwe mu mudugudu wa Kabaga, Akagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo ubwo bari bazanye imodoka yo kurupakira.  Inkuru irambuye... 

Abakozi ba Nyagatare Diplomat Hotel bahuguwe ku kurwanya Inkongi


Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri, Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi ba Nyagatare Diplomat Hotel iherereye mu murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Muri aya mahugurwa y?umunsi umwe,  abakozi 22 barimo abayobozi b?amashami n?abakozi ba Hotel, abakora amasuku n?abacunga umutekano, bahuguwe ku bigize inkongi, amoko yazo n?ibizitera, uburyo bwo kuzirinda haba ku kazi n?aho batuye, banerekwa uko zirwanywa hifashishijwe ibizimyamuriro bitandukanye.  Inkuru irambuye...