KIGALI: Abapolisikazi basoje amahugurwa yo kurwanya iyinjizwa ry'abana mu bikorwa by?intambara
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe Abapolisikazi 20 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu, aho bigishwaga gukumira iyinjizwa ry'Abana mu Gisirikari, no kubakoresha mu bikorwa by?intambara cyane cyane ahari imirwano.
Ni amahugurwa yasorejwe ku kicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda giherereye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo. Inkuru irambuye...
Ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi batangiye urugendoshuri
Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe, Icyiciro cya 10 cy?Aba Ofisiye Bakuru 34 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika biga mu ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda (National Police College -NPC) riherereye mu ntara y?Amajyaruguru mu karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru rugamije guhuza ibyo bize mu ishuri n?ibikorerwa aho bazasura. Inkuru irambuye...
Sudani y?Epfo: Abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye bambitswe Imidari y?ishimwe
Ku italiki ya 16 Werurwe, Umuryango w?abibumbye (UN) wambitse imidari y?ishimwe abapolisi 240 bagize itsinda ry?abapolisi (RWAFPU-1) bari mu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y?Epfo mu rwego rwo kubashimira uburyo bakorana umurava n?ubunyamwuga. Inkuru irambuye...
Polisi yahuguye abana uburyo bwo kwirinda inkongi
Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe ryahuguye abana biga mu ishuri rya Jardin de tout Petits riherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi. Inkuru irambuye...
KARONGI: Yafashwe agerageza guha ruswa abapolisi ngo atsinde ikizamini cy' uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe, yafashe umugabo witwa Masengesho Ferius w'imyaka 32 agerageza guha ruswa y'amafaranga ibihumbi 100 abapolisi bakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ngo bamuhe amahirwe yo gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro cya (C), akaba yafatiwe ahakorerwaga ikizamini mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Polisi iraburira abishora mu byaha bya Ruswa
Ku wa kane, tariki ya 17 Werurwe, Polisi y?u Rwanda mu karere ka Rubavu yataye muri yombi, umugabo witwa Hategekimana Eric w?imyaka 43, ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa y?amafaranga ibihumbi 20 y?uwacuruzaga inkweto za magendu. Inkuru irambuye...
KIREHE: Polisi yafashe uwangizaga ishyamba rya Leta
Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe, yafashe Umugabo witwa Munyentwari Janvier w'imyaka 44 watemaga ibiti mu ishyamba rya Leta akabigurisha n'abatwika amakara. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Polisi yafashe uwari ifite ibisubizo bya Covid -19 bihimbano
Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe gutegura no gukoresha ibizamini kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe ryafashe uwitwa Tuganeyezu Emmanuel ukurikiranweho guhimba ubutumwa bugufi bwerekana ko yipimishije covid-19 akaba ari muzima agira ngo bimuheshe uburenganzira bwo kujya mu kizamini cyo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro ?A?, byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali k' Umuganda, Umudugudu wa Muhati. Inkuru irambuye...
Rulindo: Polisi yafashe uwacukuraga amabuye y?agaciro bitemewe
Polisi ifatanije n?izindi nzego z?umutekano, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe yafatiye mucyuho umugabo witwa Uwiragiye Felecien w?imyaka 20, abitse ibiro 139,5 by'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa "Wolfram"mu nzu atuyemo, mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagali ka Rutonde, Umudugudu wa Mwagiro. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











