Ngororero: Polisi yafashe abantu babiri bakekwaho gukwirakwiza urumogi
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe abantu 2 , Theogene Nsengimana w?imyaka 27 na Laurence Mukundimana w?imyaka 25 bafashwe bafite udupfunyika tw?urumogi ibihumbi 2.685 kuri moto barujyanye mu Karere ka Muhanga, bafashwe tariki ya 27 Gashyantare mu Kagali ka Rusasa, mu Murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero . Inkuru irambuye....
Nyanza: Polisi yafashe abantu 5 bari bagiye gutekera umutwe umuturage
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gashyantare, Polisi y?u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza ifatanije n?inzego z?ibanze ndetse n?abaturage yafashe abagabo 5 bakekwaho gutekera umutwe uwitwa Mukantwari Collette w?imyaka 51 bamubwira ko bafite zahabu ibiro 2 bagurisha amafaranga ibihumbi 90, ibi byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagali ka Gati, Umudugudu wa Rwabihanga. Inkuru irambuye....
Polisi yafashe umwarimu ukekwaho kwaka umunyeshuri yigisha ikinyabiziga ruswa
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gashyantare Polisi ishami rishinzwe gutegura no gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ryafashe uwitwa Rizinde Jean De Dieu ukekwaho kubeshya umunyeshuri yigishaga gutwara ikinyabiziga ngo amuhe amafaranga ibihumbi 100 azamufashe kubona uruhushya two gutwara ikinyabiziga urwego rwa ( C), ibi byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahari hateganyijwe gukorerwa ibizamini. Inkuru irambuye....
Rulindo: Polisi yafashe abantu batatu bakekwaho gukwirakwiza urumogi
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Werurwe , Polisi ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu 3 bafite urumogi ibiro birenga 31 n?udupfunyika tw?urumogi 200 rwinjiye mu gihugu ruvuye mu gihugu cya Uganda hakoreshejwe inzira zitemewe (panya), byabereye mu Murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo. Inkuru irambuye....
Amajyarugu: Polisi ikomeje amahugurwa yo kurwanya inkongi mu bitaro bitandukanye
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro ryahuguye abakozi bo mu bitaro bikuru by?Akarere ka Rulindo biherereye mu Murenge wa Kinihira, Akagari ka Karegamazi. Inkuru irambuye....
Rulindo: Polisi yafashe uwinjizaga ibikoresho bya magendu byifashishwa mu gupima Covid-19
Ku wa kabiri tariki ya 1 Werurwe, Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe uwitwa Ndayamabje Jean Pierre afite ibikoresho byifashishwa mugupima Covid-19 yafatiwe mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Rusiga, Akagali ka Kirenge, Umudugudu wa Kinini. Inkuru irambuye....
Rubavu: Polisi yagaruje ibikoresho byari byibwe mu nzu y?umuturage
Tariki ya 03 Werurwe, Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abasore 2 batoboye inzu y?umuturage witwa Uwineza Johnson bakamwiba ibikoresho byo mu nzu bitandukanye birimo televiziyo , mudasobwa na teremusi 2, ibi byabereye mu Murenge wa Gisenyi, Umudugudu wa Mbugangari. Inkuru irambuye....
Kayonza: Polisi yafashe abantu babiri bacukura amabuye y?agaciro mu buryo butemewe
Tariki ya 03 Werurwe, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe abantu 2 bacukura amabuye y?agaciro mu buryo butemewe n?amategeko, bafatiwe mu Murenge wa Ruramira , Akagali ka Bugambira, Umudugudu wa Agasharu. Inkuru irambuye....
KIGALI: Polisi yafashe umugore uherutse kugaragara asindira mu ruhame
Kuwa Kane tariki ya 03 Werurwe, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe umugore witwa Umutoni Divine, yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Nyakabanda, akurikiranweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni. Inkuru irambuye....
Karongi : Polisi yatanze amahugurwa yo kurwanya inkongi mu bitaro bya Kilinda
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe, Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro ryahuguye abakozi bo mu bitaro bya Kilinda biherereye mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe. Inkuru irambuye....
Kamonyi: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umuturage
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yagaruje amafaranga 800.500 muri miliyoni 1.200.000 yari yibwe umucuruzi witwa Theogene Nkuranga ucuruza ibigori mu duce dutandukanye tw?Intara y?Amajyepfo n?Umujyi wa Kigali. Inkuru irambuye....
Kinyarwanda
English











