Abasenateri ba Zimbabwe bo muri komisiyo y?amahoro n?umutekano basuye Polisi y?u Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 24 Gashyantare abasenateri umunani bo muri komisiyo y?amahoro n?umutekano muri Sena ya Zimbabwe basuye Polisi y?u Rwanda. Bari bayobowe na Nyakubahwa Senateri Dr. Parirenyatwa David ari nawe muyobozi w?iyi komisiyo, bari kumwe kandi na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Mme Charity Manyeruke. Inkuru irambuye...
Intumwa za Polisi ya Malawi ziri mu ruzinduko rw?akazi mu Rwanda
Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Gashyantare intumwa enye za Polisi ya Malawi ziyobowe n?Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere, DIGP/A Merlyne Yolamu bari mu ruzinduko rw?akazi mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Gashyantare basuye Polisi y?u Rwanda, ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru bakiriwe n?Umuyobozi wa Polisi y?u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n?imiyoborere, DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza. Inkuru irambuye...
Leta yahaye umurongo uburyo bwo kugenda kuri moto mu Mujyi wa Kigali
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare Leta yashyizeho imirongo migari yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali hashyirwaho ingamba nshya. Izi ngamba zishimiwe n'abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali. Inkuru irambuye...
Iburengerazuba: Umuyobozi wa Polisi wungirije muri Malawi yasuye abapolisi b?u Rwanda
Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare Umuyobozi wa Polisi wungirije muri Malawi ushinzwe imiyoborere, DIGP/A Merlyne Yolamu we n?intumwa ayoboye basuye abapolisi b?u Rwanda bakorera mu Ntara y?Iburengerazuba. Ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba aba bashyitsi bakiriwe n?Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa. Inkuru irambuye...
Sudani y'Epfo: Abapolisi b'u Rwanda bafashije abanyeshuri bagizweho ingaruka n'intambara
Abapoloisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakar mu gihugu cya Sudani y?Epfo bafashije abanyeshuri bagizweho ingaruka nt?intambara. Bahawe ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku, ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare kibera mu nkambi ibamo abo abanyeshuri aho bacungiwe umutekano n'abapolisi b'u Rwanda. Inkuru irambuye...
Nyamagabe: Abakozi 124 bo mu bitaro bya Kigeme Polisi yabahuguye ku kwirinda no gukumira inkongi
Polisi ikomeje amahugurwa mu baturarwanda ku kwirinda no kurwanya inkongi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare aya mahugurwa yabereye mu bitaro bikuru by?Akarere ka Nyamagabe aribyo bitaro bya Kigeme. Biherereye mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, Umudugudu wa Munombe. Inkuru irambuye...
Kigali: Batatu bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo by?amashanyarazi
Kuwa 23 Gashyantare 2022, Polisi y?u Rwanda yafashe abagabo batatu bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo by?amashanyarazi abo ni; Akurishaka Abraham w?imyaka 45, Nsabimana Innocent w?imyaka 30 na Nsabumuremyi Eric w?imyaka 26. Inkuru irambuye...
Burera: Polisi yatwitse litiro 200 za Kanyanga zateshejwe abarimo kuzinjiza mu Rwanda
Mu ijoro rya tariki ya 21 Gashyantare rishyira tariki ya 22 Polisi ikorera mu Karere ka Burera yatesheje abitwa abarembetsi litiro 200 za Kanyanga. Iyi Kanyanga yatwikiwe mu ruhame kuri uyu Kabiri tariki ya 22 Gashyantare, itwikirwa mu Murenge wa Kivuye. Inkuru irambuye...
Kamonyi: Polisi yafashe abacyekwaho gutega bakambura umumotari moto
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubujura (Crack down) kuwa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare bafashe Nkuriza Vincent w?imyaka 33, na Mushinzimana Emmanuel bacyekwaho ubufanye mu kwiba moto ya Mushinzimana Alex umumotari wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Inkuru irambuye...
Mu marushanwa ngororamubiri Police Athletics yegukanye ibikombe n?imidali
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare 2022 kuri Stade Amahoro habereye amarushanwa ngororamubiri (Athletics). Ni amarushanwa yateguwe n?ishyirahamwe ry?imikino ngororamubiri ryitabirwa n?amakipe 13 harimo n?aya Polisi y?u Rwanda (Police Athletics Clubs). Muri rusange Police Athletics Club niyo yegukanye irushanwa. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










