Abayobozi bakuru b?ingabo na Polisi muri Mozambique basuye abo mu Rwanda
Umugaba mukuru w?ingabo z?Igihugu cya Mozambique, Chief of General Staff (CGS) n?Umuyobozi mukuru wa Polisi muri iki gihugu n?intumwa bayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, ni uruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama 2022 ruzageza tariki ya 10 Mutarama. Inkuru irambuye...
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Mozambique yasuye Polisi y?u Rwanda
Mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mutarama Umuyobozi mukuru wa Polisi y?Igihugu cya Mozambique, Commander General Bernardino Rafael yasuye Polisi y?u Rwanda. Ku cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda uyu mushyitsi n?intumwa ayoboye bakiriwe n?umuyobozi mukuru wa Polisi y?u Rwanda IGP Dan Munyuza. Inkuru irambuye...
Minisitiri Biruta yasuye abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bw?amahoro muri Centrafrique
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, Minisitiri w?Ububanyi n'amahanga n?ubutwererane w?u Rwanda Dr Vincent Biruta yasuye abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique. Inkuru irambuye...
Nyagatare: Polisi yafashe abakwirakwizaga ibiyobyabwenge
Abantu bane bacyekwaho ubufatanye mu gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage bafashwe. Bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.Bafatanwe ibiro 8 by'urumogi na litiro 15 za Kanyanga,bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mutarama bafatirwa mu bikorwa bya Police. Inkuru irambuye...
Gicumbi: Yafatanwe irangamuntu y?impimbano agiye gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Polisi y?u Rwanda iraburira abantu barimo kujya gukora ibizamini bibahesha impushya zo gutwara ibinyabiziga bakitwaza ibyangombwa bihimbano bagamije gukorera abandi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama uwitwa Ndatimana Janvier w?imyaka 41 yafatiwe mu Karere ka Gicumbi yaje gukora ikizamini cyo gutwa moto Kagetgori A, yafatanwe indangamuntu mpimbano. Inkuru irambuye...
Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi batangiye guhugurwa ku kwirinda inkongi
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ryatagije amahugurwa y?iminsi ibiri agamije guhugura abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi. Ni amahugurwa agamije gukangurira aba bapolisi ku kwirinda inkongi, yatangiriye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Bushonyi, Akagari ka Kaguriro, Umudugudu wa Maziba ahari icyicaro gikuru cy?ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











