Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda basangije ubumenyi mu by’umutekano bagenzi babo ba Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umurynago w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo(UNMISS)  basangije ubumenyi bagenzi  babo bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo ku bijyanye no gukemura ibibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.  Inkuru irambuye

Kigali: Polisi yafashe abantu 27 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bagahurira mungo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama ku biro bya Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge Polisi y’u Rwanda yaherekaniye urubyiruko rw’abasore n’inkumi  barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakoresha ibirori, bafashwe ku mugoroba wo  ku itariki ya 24 Mutarama 2021. 16 bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena  naho abandi  11 bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Nyabisindu Umudugudu  wa Gihogere.  Inkuru irambuye

PTS-Gishari : Abapolisi b’abaganga bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Abapolisi 24 bo muri Polisi y’u Rwanda  kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama batangiye amahugurwa  y’ibyumweru bitatu yo kongera ubumenyi mu bintu bitandukanye mu buganga. Amahugurwa arimo kubera mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari(PTS-Gishari).   Inkuru irambuye

Huye: Mu ijoro rimwe mu kagari Polisi yahafatiye litiro zirenga 1,700 z’inzoga zitemewe

Mu ijoro rya Tariki ya 25 Mutarama kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa sita z’ijoro Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture. Ni igikorwa cyabereye mu midugudu  7 igize Akagari ka  Nyakagezi, mu ngo 13 hafatiwemo  litiro 1,730, hanafashwe abantu 13 barimo kunywa izo nzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.  Inkuru irambuye

Kigali: Mu mugoroba umwe abantu 54 bafashwe bakora siporo mu masaha atemewe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 54 bari mu bikorwa bya siporo ikorerwa hanze, abenshi barimo kwiruka.  Bose bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bari biganjemo abasore n’inkumi.  Inkuru irambuye

Polisi yafashe uwari ugiye kugonga abantu barimo kwishimira intsinzi y’ikipe y’Igihugu

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama Polisi y’u Rwanda   yerekanye  Ndayisaba Fabrice waraye ufashwe nyuma y'aho yari atwaye imodoka  ifite ibirango RAC 176 H, yayitwaraga yasinze bimuviramo  gukoresha umuvuduko ukabije aho  yari  agiye  kugonga  itsinda ry'abantu bari mu muhanda bishimira intsinzi y’ikipe y’Igihugu (Amavubi).   Inkuru irambuye

Burera: Polisi yafashe umuturage wari ufite litiro zirenga 2,100 z'inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe uwitwa Nsengiyumva Jean de la Paix afite litiro  ibihumbi 2,130 z’inzoga zitemewe  zizwi ku izina ry’ibikwangari. Yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama afatirwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama Akagari ka Karangara.   Inkuru irambuye

Kigali: Polisi yatwitse ibiyobyabwenge birimo ibiro 348 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatwitse ibiro 348 by’urumogi, amagarama 300 y’ikiyobyabwenge cya Mugo (Heroine) inamena  litiro 4.5 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Byatwikiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda iva mu Mujyi wa Kigali.  Inkuru irambuye

Nyagatare: Polisi yafashe umubyeyi wahannye umwana we by’indengakamere

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha yafashe Uwamungu Jean Paul ufite imyaka 30 nyuma yo gukubita by’indengakamere agakomeretsa umwana we w’umuhugu w’imyaka 8. Byabereye mu Murenge wa Rwempasha mu Kagari ka Kenjojo Umudugudu wa Kenjojo ya Kabiri(Kenjojo II).   Inkuru irambuye