Kacyiru: Bamwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake bahawe telefoni zigezweho
Urubyiruko 50 rw'abakorerabushake nibo batoranijwe mu gihugu hose kugira ngo bahabwe telefoni zigezweho (Smartphone). Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'umushinga Imbuto Foundation muri gahunda ya Leta yo kwegereza ikoranabuhanga abaturarwanda mu byiciro bitandukanye. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza kibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo. Inkuru irambuye...
Central Africa: Intumwa yihariye y'umunyamabanga w'abibumbye yasuye abapolisi b'u Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza, Dr Mankeur Ndiaye intumwa yihariye y'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye yasuye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa (RWAFPU1-7). Mu ruzinduko rwe yashimiye abapolisi b'u Rwanda uko bitwara mu gusohoza inshingano zabo ariko cyane cyane kuba batijandika mu byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina. Inkuru irambuye...
Rutsiro: Polisi yafashe umumotari wakoreshaga ibyangombwa bihimbano
Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe umumotari witwa Uwiringiyimana Leonard w?imyaka 32, yafashwe atwaye moto ifite icyangombwa cy?ubwishingizi cy?igihimbano(insurance). Yafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera, UMudugudu wa Kayove. Yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza. Inkuru irambuye...
Central Africa: Intumwa yihariye ya LONI yasabye abapolisi b?u Rwanda gukomeza guhesha u Rwanda isura nziza
Umuyobozi w'ubutumwa bwa LONI bwo kugarura amahoro muri Centra Africa akaba n' intumwa yihariye y'umunyamabanga w'umuryango w'abibumbye Dr. Mankeur Ndiaye yasabye abapolisi b?u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi (RWAPSU1-6) gukomeza kurangwa n?imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda. Ibi yabigarutse ho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza ubwo yari yasuye aba bapolisi mu kigo MAMICA 2 basanzwe batuyemo mu mujyi wa Bangui. Inkuru irambuye...
Kicukiro: 16 bafashwe bateraniye mu rugo harimo bane banduye COVID-19
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza ahagana saa tanu z?ijoro Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro yafashe abantu 16 bari bateraniye mu rugo rw?umuturage. Aba bantu bari baje gusura uwanduye icyorezo cya COVID-19, bose bamaze gupimwa byagaragaye ko harimo abandi batatu bafite ubwandu bw?iki cyorezo. Bafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga. Inkuru irambuye...
Polisi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko kubitwara banyoye ibisindisha biteza impanuka
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza Polisi yerekanye abantu 9 bafatiwe mu bice bitandukanye by?Umujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, bariya 9 bafashwe hagati ya tariki ya 17 na 22 Ukuboza 2021. Inkuru irambuye...
Rwamagana: Abakozi n?abanyeshuri ba Kaminuza mu ishami ry?ubuganga bahuguwe ku kurwanya inkongi
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi n?abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry?ubuganga bo muri kaminuza y?u Rwanda ishami rya Rwamagana. Ni amahugurwa y?umunsi umwe yahawe abantu 105 harimo abarimu, abanyeshuri, abashinzwe amasuku ndetse n?abarinda iyi kaminuza. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











