Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Kacyiru: Polisi iri mu gikorwa cyo guhugura abana bato ku kwirinda inkongi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza saa tatu, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hahuguriwe abana bo mu ishuri ry?inshuke ryitwa  Path to Success international School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama. Hahuguwe abana bari mu kigero cy?imyaka 3 kugeza kuri 4 bagera ku 150 bari baherekejwe n?abarezi babo.  Inkuru irambuye...

ACP Gatambira yasabye abaturage gutunga ibikoresho by'ibanze bizimya umuriro

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza yakanguriye abaturarwanda kujya batunga ibikoresho by 'ibanze byabafasha kwitabara habaye inkongi. Yabivuze kuri ubwo hasozwaga amahugurwa ku kurwanya no kwirinda inkongi yahabwaga abanyeshuri bo mu ishuri Path to Success International School (PTS).Ni ishuri riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama.  Inkuru irambuye...

Kigali: 19 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukuboza Polisi yerekanye abantu 19 bafatiwe mu bice bitandukanye by?umujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Bafashwe kuva tariki ya 5 Ukuboza kugeza tariki ya 8 Ukuboza.  Inkuru irambuye...

Polisi yahuguye abakozi ba CHUB ku kwirinda inkongi

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 50 mu bitaro bya CHUB biherereye mu Karere ka Huye. Ni amahugurwa y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza akazarangira tariki ya 10 Ukuboza.Harahugurwa abatoranijwe muri ibi bitaro barimo abaganga, abaforomo, abayobozi, abashinzwe tekinike mu bitaro ndetse n'abayobozi b'amashami.  Inkuru irambuye...

Rubavu: 5 bakwirakwizaga urumogi bafatanwe udupfunyika turenga 1,900

Mu bikorwa bitandukanye bya Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukuboza ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ryafashe abantu 5 bakwirakwizaga urumogi mu baturage, Bafatanwe udupfunyika twarwo 1,911.  Inkuru irambuye...

Kayonza: Polisi yafashe abakata insinga z?amashanyarazi bakajya kuzigurisha

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n?abayobozi mu nzego z?ibanze n?abaturage bafashe abantu 6 bacyekwaho kwitwikira ijoro bagakata insinga zijyana umuriro mu ngo z?abaturage bakaziba. Bafashwe kuri uyu wa  Kane tariki ya 9 Ukuboza, bafatanwa metero 46 z?insinga, bafatirwa mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Kahi, Umudugudu wa Nyamiyaga.  Inkuru irambuye...