Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Kigali: Abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga

Mu bikorwa bya Polisi byabaye hagati ya tariki ya 14 na 18 Ukwakira Polisi yafashe abantu 33 batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga barengeje igipimo cya 0.8 bya Alukolo. Bafatiwe mu turere dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali.  Inkuru irambuye...

Iburasirazuba: Polisi yafashe ibiro 83 by?urumogi na litiro 33 za kanyanga

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira Polisi ikorera mu Ntara y?Iburasirazuba ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano n?abaturage batesheje abantu barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge. Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego hafatiwe ibiro 80 by?urumogi, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha hafatiwe ibiro Bitatu by?urumogi na litiro 10 za kanyanga. Mu murenge wa Nyagatare hafatiwe litiro 20 za kanyanga naho mu Murenge wa Tabagwe hafatiwe litiro 3.  Inkuru irambuye...

Ruhango: Umuturage yafatanwe amafaranga y?amiganano


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango yafashe Bizimana Theoneste w?imyaka 41 afatanwa amafaranga ibihumbi 7 y?amiganano. Yafatiwe mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Mataba.  Inkuru irambuye...

Ikipe ya Police Taekwondo ikomeje imyiteguro y?irushanwa rya Korea Ambassador?s Cup

Ikipe ya Polisi y?u Rwanda ikina umukino njyarugamba, Police Taekwondo Club imaze iminsi kuri sitade amahoro mu myiteguro yo kuzitabira irushanwa ngaruka mwaka ritegurwa na Ambasade ya Korea y?Epfo mu Rwanda. Ni irushanwa rizwi ku izina rya Korea Ambassador?s Cup, aya marushanwa y?umukino njyarugamba wa Taekwondo yitabirwa  n?amakipe yose yo mu Rwanda ndetse hakanatumirwa n?ibihugu byo muri aka Karere k?Iburasirazuba bwa Afrika. Uyu mwaka biteganijwe ko iri rushanwa rizaba tariki ya 22 na 24 Ukwakira, rikazabera mu Mujyi wa Kigali.  Inkuru irambuye...

Muhanga: Polisi yafashe abakoraga ikiyobyabwenge cya kanyanga

Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe  Sekanabo Jean Paul w?imyaka 30 na Habuhazi Paulin w?imyaka 23 bakoraga kanyanga. Bafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukwakira, bafatirwa mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Samuduha.  Inkuru irambuye...

Nyagatare: Polisi yafashe litiro za kanyanga zirenga 240 zinjizwaga mu Rwanda

Mu bikorwa bya Polisi byo kuva tariki ya 17 Ukwakira kugera tariki ya 19 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe litiro 240.5 za kanyanga zinjizwaga mu Rwanda zivanwe mu gihugu cya Uganda. Zafatiwe mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere, abantu Batatu bafashwe barimo kwinjiza izo kanyanga abandi baracika.  Inkuru irambuye...