Minisitiri Ugirashebuja yahuye n?abayobozi ba Polisi y?u Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira Minisitiri w?Ubutabera akaba n?intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja yasuye Polisi y?u Rwanda aho ikorera ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru agirana ibiganiro n?abayobozi bakuru muri Polisi y?u Rwanda. Inkuru irambuye...
Polisi yatangaje ingengabihe y?ikorwa ry?ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira Polisi y?u Rwanda yashyize ahagaragara urutonde n?ingengabihe y?uko ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizakorwa. Mu Mujyi wa Kigali ibi bizamini bizakorerwa mu Karere ka Gasabo, Akarere ka Kicukiro n?Akarere ka Nyarugenge, ibizamini bizatangira tariki ya 11 Ukwakira kugeza tariki ya 22 Ukwakira 2021. Inkuru irambuye...
Polisi iributsa abazitabira cyamunara y?ibinyabiziga kuzaba baripimishije icyorezo cya COVID-19
Biteganyijwe ko tariki ya 11 na 12 Ukwakira 2021 ku cyicaro gikuru cya Polisi mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru hazaba igikorwa cyo guteza cyamunara bimwe mu binyabiziga byafatiwe mu bikorwa bya Polisi. Ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda burakangurira abantu ko muri iki gikorwa hazubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry?icyorezo cya COVID-19. Inkuru irambuye...
Musanze: Imiryango 110 irishimira urumuri yahawe na Polisi y?u Rwanda
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukwakira Polisi y?u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gushyikiriza imiryango 110 yo mu Mudugudu wa Rutagara umuriro uturuka ku mirasire y?izuba. Aba baturage barimo guhabwa urumuri batuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Rutagara. Inkuru irambuye...
Mu bikorwa bya Usalama VII hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro karenga Miliyoni 38
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira, Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?Urwego rushinzwe ubugenzacyaha n?izindi nzego beretse itangazamakuru bimwe mu bicuruzwa byafatiwe mu gihugu. Muri ibi bicuruzwa harimo ibitujuje ubuziranenge, ibyarengeje igihe, ibicuruzwa bitemewe ndetse n?ibya magendu. Inkuru irambuye...
Kamonyi: Polisi yafashe bamwe mu bacyekwaho ubujura
Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi kuri iki cyumeru tariki ya 3 Ukwakira bafashe abantu 27 bagize itsinda ricyekwaho guhohotera no kwiba abaturage. Icyenda muri abo bantu, bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse bakanabambura, abandi 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda. Inkuru irambuye...
Rusizi: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba insinga z?imiyoboro y?itumanaho rya murandasi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira Polisi ku bufatanye n?izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w?imyaka 23, yafatanwe insinga abyiri z?umuyoboro w?itumanaho wa murandasi(Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8. Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo. Inkuru irambuye...
Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abakoraga impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uwitwa Kwizera Fabrice w?imyaka 22 na Irakoze Justin w?imyaka 16, bafashwe barimo gukora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga gategori B. Bafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Pera, Umudugudu wa Kabusunzu. Inkuru irambuye...
Umutoza wa Police HC aratanga icyizere cyo kongera kwegukana irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga
Tariki ya 9 na tariki ya 10 Ukwakira 2021 mu Karere ka Rubavu hazabera irushanwa ry?umukino wa Handball ikinirwa ku mucanga. Ikipe ya Polisi y?u Rwanda, Police Hanball Club iri mu makipe 10 azitabira iri rushanwa. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











