Polisi yagiranye ibiganiro n?abayobozi b?ibigo byigenga bicunga umutekano ndetse n'abafatanyabikorwa babo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri ku kicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda n?abayobozi b?ibigo byigenga bicunga umutekano. Muri ibyo biganiro hari hanaje bamwe mu bahagarariye bimwe mu bigo bicungirwa umutekano n?ibigo byigenga. Ni ibiganiro byabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry?icyorezo cya COVID-19, byari biyobowe n?umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye ari kumwe n?abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y?u Rwanda. Inkuru irambuye....
Central Africa: Umuyobozi w' ihuriro ry'ingabo na Polisi bikorera mu mujyi wa Bangui yasuye abapolisi b' u Rwanda
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri, Brig. Gen Ely M'BARECK ELKAIR, Umuyobozi w'ihuriro ry'ingabo na Polisi bakorera mu mujyi wa Bangui Joint Task Force -Bangui (JTFB) bashinzwe kubungabunga umutekano mu mujyi wa Bangui n?intumwa ayoboye basuye itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda 140 bakorera mu Murwa mukuru wa Bangui. Inkuru irambuye....
DIGP/OPs Namuhoranye yibukije abapolisi ko umutekano urambye ushingira ku gukorana n'abaturage
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yasabye abapolisi gukomeza gukorana bya hafi n'abaturage mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo bafite ari nabwo buryo bwiza bwo kubishakira ibisubizo no gusigasira umutekano urambye w'Igihugu. Inkuru irambuye....
Abaturage baributswa ko batagomba gusuzugura abunganira inzego z?ibanze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta
Polisi y?u Rwanda iributsa abaturarwanda ko batagomba gusuzugura inzego z?umutekano zashyizweho kugira ngo zunganire abayobozi mu nzego z?ibanze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta. Ni mu gihe muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hagiye hagaragara amashusho ya bamwe mu baturage bahohotera abagize inzego z?umutekano zunganira abayobozi mu nzego z?ibanze, twavuga nka DASSO n?Abanyerondo b?umwuga. Inkuru irambuye....
Gicumbi: Umuturage yafatanwe ibiro 80 bya magendu y?amabuye y?agaciro
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri abapolisi bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyumba bafashe uwitwa Nkoriki Jean de Dieu w?imyaka 25 afatanwa ibiro 80 by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Yafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Cyumba, Akagari ka Rwankonjo, Umudugudu wa Rukizi. Inkuru irambuye....
Nyabihu: Babiri Polisi yabafatanye udupfunyika tw?urumogi 7,493
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri abapolisi bakorera mu Karere ka Nyabihu bafashe udupfunyika 7,493 tw?urumogi barufatana Niyomugabo Theoneste w?imyaka 21 na Twizerimana Hitabatuma w?imyaka 34. Bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Nyakigezi. Inkuru irambuye....
Kigali:16 bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri urubyiruko rw'abasore n'inkumi 16 bafatiwe mu rugo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya mugenzi wabo. Bafatiwe mu mu rugo rw 'uwitwa Muganza Jean Baptiste utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Amajyambere. Inkuru irambuye....
Polisi yerekanye ucyekwaho ubwambuzi bushukana n'abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri Polisi yerekanye abantu 50 barimo abafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha n?undi wamburaga amafaranga abaturage abashuka yifashishije telefoni. 49 bafatiwe mu bice bitandukanye by?Umujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuva, naho uwamburaga abantu yafatiwe mu Karere ka Rusizi amaze kwambura umuntu amafaranga ibihumbi 307,778 ayakuye kuri telefoni ye mu buryo bwa Mobile Money. Aba bose beretswe itangazamakuru ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Inkuru irambuye....
Kinyarwanda
English











