Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Munyuza yakiriye umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n?intumwa ayoboye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama Umuyobozi  mukuru wa Polisi ya Lesotho Commissioner of Police Holomo Molibeli  n'intumwa ayoboye basuye Polisi y'u Rwanda. Ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru aba bashyitsi bakiriwe n'umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n'imiyoborere DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza hari kandi n'abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y'u Rwanda. Ni uruzinduko rwanasinyiwemo amasezerano y?ubufatanye hagati ya Polisi y?u Rwanda na Polisi ya Lesotho. Inkuru irambuye...

Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y'u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama Polisi y'u Rwanda yashyikirije Sumwiza Sylivain w'imyaka 75 n'umufasha we  Ntabahweje Agnes w?imyaka 66 n'abana babo 2 inzu yabubakiye  nk'umuryango utishoboye.   Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. Iyi nzu ifite  n'izindi z?inyongera (Annex) ziri mu gikari, Polisi yazubatse mu gihe kingana n'amezi 4 zitwara amafaranga y?u Rwanda agera muri Miliyoni 18.  Inkuru irambuye...

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yashimye imyitozo itangirwa mu ishuri rya Polisi, PTS-Gishari

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama  Umuyobozi wa Polisi y?Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli  n'intumwa ayoboye basuye ishuri rya Polisi y?u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Ni mu ruzinduko rw?iminsi itanu aba bashyitsi barimo kugirira mu Rwanda.  Inkuru irambuye...

Polisi iributsa bamwe mu bashoferi gucika kuri kamere yo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama Polisi y?u Rwanda yerekanye abantu 16 yafatiye mu Mujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha ni mugihe mu Karere ka Musanze naho Polisi yerekanye abandi bashoferi bane bafashwe batwaye ibinyabiziga banyweye ibisindisha. Bamwe muri abo bashoferi bemereye itangazamakuru ko bari basomye ku bisindisha ariko bagahakana ko batari basinze. Igikorwa cyo kwerekana aba bashoferi cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Inkuru irambuye...

Iburengerazuba: CP Holomo Molibeli yasuye icyicaro cya Polisi y'u Rwanda n'imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama Umuyobozi mukuru wa Polisi y?Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n?intumwa ayoboye basuye abapolisi b?u Rwanda bakorera mu Ntara y?Iburengerazuba. Ku biro bya Polisi muri iyi Ntara mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi aba bashyitsi  bakiriwe n?umuyobozi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa.  Inkuru irambuye...

Polisi irakangurira abashoferi kubahiriza ibisabwa aho kujya bafitirwa mu byaha byo gutanga ruswa


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bakoze igikorwa cyo kugenzura ko abashoferi batwara imodoka bujuje ibisabwa. Muri icyo gikorwa hari bamwe mu bashoferi bagiye bafatwa hari ibyo batujuje bagatangira gushaka guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda. Hafashwe abashoferi 12 bose batangaga ruswa iri hagati y?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi Bitanu n?ibihumbi Bibiri.  Inkuru irambuye...

Commissioner of Police Holomo Molibeli n'intumwa ayoboye basuye ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 28 Kanama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y?Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli ari kumwe n?intumwa ayoboye basuye ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.  Inkuru irambuye...

Rusizi: Polisi yafashe magendu y?imyenda ya caguwa amabalo 18 n?inkweto imiguru 30

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama abapolisi bo mu ishami rya Polisi y?u Rwanda bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) bafashe amabalo 18 y?imyenda ya caguwa n?inkweto imiguru 30 byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka  Kamatita, mu midugudu ya  Ngoma na Muhari. Byose byafashwe bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyujijwe mu kiyaga cya Kivu.  Inkuru irambuye...

Nyamasheke: Polisi n?izindi nzego batwitse ibiro 188 by?urumogi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama Polisi ku bufatanye n?izindi nzego zirimo iz?umutekano batwitse ibiro 188 by?urumogi. Uru rumogi rwatwikiwe mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi, Umudugudu wa Kacyiru. Rwafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage.  Inkuru irambuye...

Rubavu: Hatwitswe ibiro 627 by?urumogi na litiro 11 za Kanyanga n?inzoga zitemewe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama Polisi y?u Rwanda ku bafatanye n?izindi nzego batwitse ibiro 627 by?urumogi, litiro 11 za Kanyanga n?amacupa 523 y?ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kitwa Simba. Ibi byose byafashwe kuva muri Gashyantare kugeza Kanama 2021, byafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakorewe mu Karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye.  Byatwikiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Nyabibuye.  Inkuru irambuye...