Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Urubyiruko rusaga 2000 rwarangije amahugurwa rumazemo umwaka mu kigo Ngororamuco cya Iwawa

Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama, urubyiruko rw'abanyeshuri 2001 basoje urugendo rwo kugororwa rwaberaga mu Kigo Ngororamuco giherereye ku kirwa cya IWAWA mu karere ka Rutsiro, nyuma yo kumara igihe gisaga umwaka bahabwa  inyigiisho zitandukanye zibafasha guhindura imitekerereze n'imyitwarire, bigishwa imyuga inyuranye n'ubumenyi  bwo kwiteza imbere.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Fred Mufulukye, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura n'abandi bayobozi batandukanye.

Uru rubyiruko rwahoze mu bikorwa bitandukanye bibangamira umutekano n'ituze rusange bya rubanda birimo urugomo, ubuzererezi, ubujura no gukoresha ibiyobwenge ariko nyuma yo kugororerwa muri iki kigo rukaba rumaze kubona ingaruka z'ibyo rwakoraga ndetse no guhinduka nk'uko babivuga mu magambo n'ubuhamya bwabo ko ngo uwari SAWULI yahindutse PAWULO.  Inkuru Irambuye...

Polisi y'u Rwanda yijeje umutekano mu imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 ribera mu Rwanda

Polisi y'u Rwanda yijeje abamurika ibikorwa byabo ndetse n'abasura Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 ribera mu Rwanda (Rwanda International Trade Fair – RITF 2026) umutekano usesuye muri iri murikagurisha, inabasaba ubufatanye mu gukomeza kuwusigasira mu gihe cyose rizaba rikorwa.

Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, wahagarariye Polisi y'u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama, mu kiganiro n'abanyamakuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga rya 29 (RITF 2026) ribera i Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Iki kiganiro cyayobowe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe, kikaba cyanitabiriwe n'abahagarariye urwego rw'abikorera, inzego z'umutekano, abamurika ibikorwa byabo n'abafatanyabikorwa batandukanye.  Inkuru Irambuye... 

Kigali: DIGP Sano yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba ku isonga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP), Commissioner of Police (CP) Vincent Sano, yasabye urubyiruko rw'abakorerabushake (youth volunteers) ruhagarariye abandi rugera kuri 500 rwo mu Mujyi wa Kigali, kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyane cyane byiganje mu rubyiruko ndetse no kugira uruhare rufatika mu gukangurira abaturage muri rusange kubirwanya no kubyirinda.

Ibi babisabwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga, mu nzu Mberabyombi y'akarere ka Gasabo, mu nteko rusange y'urubyiruko rw'abakorerabushake ngarukamwaka, yabahuje n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano ari kumwe n'Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n'abandi bayobozi batandukanye.

CP Sano yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba ku isonga mu kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima, bigatuma abana bava mu ishuri, bigateza amakimbirane mu miryango, ubukene n’ibindi byaha biteza umutekano muke.  Inkuru Irambuye... 

Abapolisi babiri b’u Rwanda basoje amasomo mu Butaliyani

Abapolisi b’u Rwanda babiri bo ku rwego rwa ba ofisiye, ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga, basoje amasomo y’icyiciro cyisumbuye bari bamazemo imyaka ibiri mu Butaliyani, mu Ishuri Rikuru ry’aba Ofisiye rya Carabinieri (Carabinieri Officers School) riherereye mu mujyi wa Roma mu Butaliyani.  Inkuru Irambuye...

Abasoje amasomo ni Inspector of Police (IP) Caleb Turatsinze na Assistant Inspector of Police (AIP) Ezechiel Ntirenganya, bakaba barize amasomo atandukanye arimo; amategeko, gukora iperereza n’ubumenyi bwihariye bwa kinyamwuga mu kazi.  Inkuru Irambuye...