Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

[MU MAFOTO]: Ibihe by’ingenzi byaranze inteko rusange ya 26 ya EAPCCO

Kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025, i Kigali mu Rwanda hateraniye inteko rusange  ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).

Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubufatanye bw'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka”, yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo amahugurwa n’inama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi; Inama y'abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano, inama ya Komite mpuzabikorwa ihoraho (PCC) n’izindi nama zahuje komite zitandukanye zigize uyu muryango.  Inkuru irambuye...

Polisi yafashe abantu barindwi bacyekwaho kwangiza no gucuruza ibikorwaremezo by’amashanyarazi


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), beretse itangazamakuru abantu barindwi bari hagati y’imyaka 40-53 y’amavuko, bafatanywe ibikoresho byibwe ku miyoboro y’amashanyarazi.

Bafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi birimo fusibles 445 n’insinga zireshya na metero 295 z’uburebure, mu bikorwa bya Polisi bitandukanye byabereye aho bakorera ubucuruzi mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo.  Inkuru irambuye... 

Polisi yafashe abantu 15 bacyekwaho kuyogoza abaturage babiba moto

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, mu Karere ka Nyagatare, yeretse itangazamakuru abantu 15 bagize itsinda rikurikiranyweho ubujura bwa moto zibwe mu turere twa Nyagatare na Gicumbi.

Bose uko ari 15 bacyekwaho kugira uruhare mu kwiba moto 9 zibwe mu mezi atatu ashize, aho enye muri zo zamaze kugaruzwa mu gihe izisigaye zikirimo gushakishwa.  Inkuru irambuye...

UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Abamotari barishimira uruhare rwa Parikingi bashyiriweho mu kunoza umurimo bakora

Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali hirya no hino mu bice bitandukanye, hamaze gushyirwaho Parikingi z’abatwara moto, aho abamotari bahagarara bategereje abagenzi, akaba ari ho bahagurukira ndetse bakanahaparika mu gihe bagiye kururutsa umugenzi.

Kuva iyi gahunda yatangira, kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hari parikingi umunani zagenewe abatwara abagenzi kuri moto akaba ari gahunda izakomeza hirya no hino mu gihugu, aho enye muri zo ziri Nyabugogo ahakikije Ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare).  Inkuru irambuye...

Polisi y'u Rwanda yongeye kwitwara neza mu irushanwa rihuza inzego z'umutekano ku isi


Ikipe ya mbere ya Polisi y'u Rwanda (RNP SWAT Team 1) yitabiriye irushanwa ryahuzaga ibihugu 70 byo hirya no hino ku isi, i Dubai muri Leta Zunze ubumwe z'Abarabu (UAE), yongeye kwitwara neza yegukana umwanya wa mbere mu gace ko kunyura mu nzitane (Obstacle course).

Ikipe ya mbere ya Polisi y'u Rwanda yabigezeho ikoresheje iminota 3:46.2, ihigika andi makipe 102 bari bahanganiye muri iri rushanwa ryabaye mu gihe cy'iminsi 5, mu gihe mu mwaka ushize yari yakoresheje 
03:54, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 5. Inkuru irambuye...