Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano birasabwa kongera ubunyamwuga n’ihame ry’umurimo unoze
Ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), bagiranye inama n’abayobozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano hagamijwe kurebera hamwe uko bakomeza kuzuza inshingano zabo kinyamwuga no gukorera mu mucyo.
Iyi nama yibanze ku kongera imbaraga mu kwimakaza imikorere inoze, kugendera ku rwego igihugu kigezeho mu bijyanye n’umurimo, no kunoza serivisi zitangirwa mu rwego rw’abashinzwe umutekano bikorera. Inkuru irambuye...
KIGALI: Abagize urubyiruko rw'abakorerabushake bashimiwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano n’iterambere
Kuva ku wa Mbere tariki ya 25 kugeza ku wa Gatanu tariki 29 Kanama, Abahagarariye abandi mu ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) mu Mujyi wa Kigali, bateraniye hamwe mu Karere ka Kicukiro, aho bitabiriye amahugurwa ku bijyanye n’iterambere, kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.
Aya mahugurwa y’iminsi itanu (5) yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubukorerabushake, Inkingi yo kwigira’, yitabiriwe n'abasaga 390 bo mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge. Inkuru irambuye...
CTTC Mayange ku ruhembe mu gutanga amahugurwa kabuhariwe yo kurwanya Iterabwoba
"Abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Ansar al-Sunnah muri Mozambique bahinda umushyitsi iyo bumvise inzego z'umutekano z’u Rwanda (Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda). Bazi neza uburyo izi nzego zivugutira umuti usharira ibikorwa byabo by’ iterabwoba ku buryo butagereranywa n’ahandi aho ari ho hose."
Mu myaka 20 ishize, amateka y’Isi agaragaza ko habayeho ubwiyongere bukabije bw’ibitero by’iterabwoba, byibasiye ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho abaturage bagizweho ingaruka zikomeye nabyo, zirimo guhungabana k’umutekano, kwicwa urubozo, gufatwa bugwate, kubibwamo ubwoba n’ibindi bitandukanye. Inkuru irambuye...
KAMONYI: Abatwara abagenzi kuri moto basabwe kurangwa n'imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama, yagiranye inama n'abatwara abagenzi kuri moto, yari igamije kubibutsa kurangwa n'imyitwarire myiza no kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Iyi nama yabereye mu murenge wa Runda, yahuje abasaga 800 bakorera mu bice bitandukanye bigize aka karere, muri gahunda y’ubukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro' bugamije gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











