Polisi y'u Rwanda yongeye gukangurira buri muturage kumva ko afite inshingano zo kurwanya COVID-19
Mu kiganiro cyatambutse kuri tereviziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukuboza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abaturage ko bagomba kongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19, kandi buri muntu akumva ko bimureba nk’inshingano ze. Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo basabwe gukomeza imyitwarire myiza ibaranga
Umuyobozi w'agateganyo w'abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w'abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo yagaragaje icyizere afitiye abapolisi b'u Rwanda bari muri iki gihugu cya Sudani y'Epfo abasaba gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza bafite. Inkuru irambuye
Santarafurika: Abaturage barishimira amazi meza abapolisi b’u Rwanda babahaye
Abaturage bo mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika by’umwihariko abo mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui baravuga imyato abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro, ku bikorwa bitandukanye bagenda babagezaho. Inkuru irambuye
Nyagatare: Umunsi umwe gusa Polisi yahafatiye litiro zirenga 250 za Kanyanga
Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge yafashe litiro 254 za Kanyanga. Ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Nyagatare no mu Karere ka Gatsibo. Muri izi ritiro usibye litiro 3 gusa zafatanwe umuturage wo mu Karere ka Gatsibo izindi zose zafatiwe mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare.Inkuru irambuye
COVID-19: Polisi yongeye kuburira abantu kujya bategura ingendo zabo birinda kurenza isaha ya saa mbiri
Polisi y’u Rwanda iraburira abaturarwanda ko hakajijwe ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ariko cyane cyane hongerwa ibikorwa byo kugenzura abarenga ku masaha ya nimugoroba aho abantu bose bategetswe kuba bageze aho bataha mbere ya saa mbiri. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=16039&cHash=5b9dfbfa0896bce92d12fa0f2b708e76Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Polisi yerekanye abantu 7 bakekwaho kwiba imashini zikoreshwa mu mikino y’amahirwe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore 7 bakurikiranweho kuba bibaga imashini zikoreshwa mu mikino y’amahirwe, imashini zizwi ku izina ry’ibiryabarezi. Bafatanwe ibiryabarezi 19, ariko bo bavuga ko batibuka umubare w’ibyo bari bamaze kwiba kuko bari bamaze amezi agera muri atanu babyiba. Bibaga izo mashini mu turere twa Nyagatare, Bugesera, Nyarugenge na Gasabo. Inkuru irambuye
Nyagatare: Polisi yafashe abantu 3 bakekwaho kwiba ibikoresho mu rusengero
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano bafashe Mugiraneza Japhet w’imyaka 18, Twagirayezu Joseph w’imyaka 23 na Niyokwizerwa Emmanuel. Inkuru irambuye
Muhanga: Polisi yagaruje amafaranga arenga miliyoni yari amaze kwibwa umucuruzi
Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe yafashe Ntagengwa Christian ufite imyaka 19 na Habimana Jules ufite imyaka 27 bakekwaho ubujura. Aba basore babiri bafatanwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni (1.185.000). Aya mafaranga birakekwa ko bari bamaze kuyiba umucuruzi witwa Nyiramana Pelagie, ufite depo y’inzoga mu gasantere ka Munyinya ho mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=16046&cHash=a01e451457207a08c61163c20f985d40Inkuru irambuye
Rusizi: Polisi yafashe abantu babiri bakekwaho gukora inyandiko mpimbano z’amamodoka
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yerekanye abantu babiri aribo Ibyimana Eliab w’imyaka 40 na Mugenzi Florien w’imyaka 34. Bafatanwe impapuro mpimbano 6 harimo enye zemerera imodoka gutwara abagenzi(Autorisation de Transport) n’izindi ebyiri zigaragaza ko ikinyabiziga cyakorewe isuzuma ry’ubuziranenge (controle technique). https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=16055&cHash=e712c827bb53b5a66abbc6aa01cbaf01Inkuru irambuye
Amajyepfo: Umunsi umwe gusa Polisi yafashe litiro zirenga 2,300 z’ikinyobwa kitemewe cyitwa Muriture
Tariki ya 01 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu turere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo bakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










