Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera yafashe abantu 13 bari mu rugo rwa Ndayiragije Prosper ubwo yari yabutumiye mu rugo rwe mu birori. Inkuru irambuye
Rubavu: Babiri bafashwe bashaka gutanga ruswa banafite inyandiko mpimbano
Mu mpera z’Icyumweru gishize tariki ya 16 Mutarama ku cyicaro cy'ishami ry'ikigo cy’itumanaho (MTN) gikorera mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu Polisi y'u Rwanda ihakorera yahafatiye Nayituriki Samuel ufite imyaka 23 ubusanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata na Ngoga Jean Paul w'imyaka 30 utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu. Inkuru irambuye
COVID-19: Abaturarwanda barakangurirwa kubahiriza amabwiriza mashya bakirinda guhimba impamvu zo kuva mu rugo
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateranye ifata imyanzuro ijyanye no gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Muri iyo myanzuro harimo ingamba zigomba kubahirizwa by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Inkuru irambuye
Ngororero: Polisi yafashe abantu 3 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko
Binyuze mu bufatanye n’abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama Polisi yafashe Ndayisaba Ferdinand w’imyaka 55, Dufatanye Canisius w’imyaka 34 na Hakizimuremyi Pascal w’imyaka 30. Bafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo, bafatanwe ibiro 10 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti. Inkuru irambuye
Gatsibo: Polisi yafatanye umuturage amasashe yakoreshaga mu bucuruzi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro yafatiye mu iduka rya Musabyimana Francoise w’imyaka 29 amapaki 6 y’amasashe. Ni amasashe 1,200 aturuka mu Gihugu cya Uganda muburyo bwa magendu akaba atemerewe gukoreshwa mu Rwanda kubera ingaruka agira cyane cyane k’ubuzima n’ibidukikije nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) ndetse n’ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge (RBS) byabitangaje. Inkuru irambuye
COVID19: Mu Ntara y’Iburasirazuba abantu barenga 90 bafatiwe mu tubari banywa inzoga umunsi umwe
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bafatiye abantu 91 mu tubari dutandukanye barimo kunywa inzoga. Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabereye mu bice bitandukanye by’iyi Ntara, byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutara 2021. Uturere bafatiwemo ni Ngoma, Akarere ka Kirehe, Akarere ka Rwamagana, Akarere ka Nyagatare n’Akarere ka Bugesera. Inkuru irambuye
Nyagatare: Polisi yafashe umuturage afite amasashe ibihumbi 20
Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwempasha tariki ya 21 Mutarama 2021 yafashe Niyibizi Damascene afite amasashe ibihumbi 20, yafatiwe mu Kagari ka Mishenyi, Umudugudu wa Bweya. Inkuru irambuye
Burera:Babiri bafatanwe ibiro 10 by'urumogi bakwirakwizaga mu baturage
Polisi ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gatebe yafashe Twizerumuremyi Innocent na Haragirimana Daniel bari bafite ibiro 10 by'urumogi. Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama bafatirwa mu Kagari ka Gabiro Umudugudu wa Kagano. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










