Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

UMUGANDA: Abapolisi bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kurwanya isuri batera ibiti

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bo mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, mu muganda wahariwe gutera ibiti hagamijwe kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Ni umuganda wabereye ku gasozi kitwa Ubwiza bwa Gasogi kazwiho kuba karakunze kwibasirwa n’inkangu, waranzwe no gutera ibiti 20,859 no gucukura indi myobo izaterwamo ibindi biti mu minsi iri imbere.  Inkuru irambuye..

Itsinda ry’intumwa zo mu Bwami bwa Eswatini zasuye Polisi y’u Rwanda

Ku wa Kane tariki 23 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yakiriye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa icyenda (9) zo muri Eswatini ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Gideon Mhlongo, Umuyobozi mukuru w’Inama y’igihugu ishinzwe imihanda muri Eswatini, zakiriwe mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda na Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, Komiseri w’ishami rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange.  Inkuru irambuye... 

USALAMA XI: Hafashwe ibyacuruzwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifite agaciro k’arenga Miliyoni 106Frw

Mu gikorwa ngarukamwaka kigamije gukura ku isoko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe mu Rwanda, ibya magendu n’ibyarengeje igihe, kizwi nka 'Operation Usalama’, hafashwe ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 106.

Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 11, cyakozwe mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa Mbere tariki 13 kugeza ku wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025.  Inkuru irambuye...

TURINDANE: Polisi irakangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’umuhanda

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Turindane-Tugereyo amahoro’ mu bakoresha umuhanda bo mu Mujyi wa Kigali.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Nyarugenge, bwibanze ku batwara abagenzi mu modoka rusange bakorera muri Gare ya Nyabugogo, bwari bukubiyemo ubutumwa bubashishikariza kwitwararika birinda uburangare n’amakosa ashobora kuba intandaro y’impanuka.  Inkuru irambuye... 

Uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge

Mu Rwanda, ibiyobyabwenge byakomeje kugenda bifatirwa ingamba zitandukanye mu guhangana nabyo, ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bitanga umusaruro ugaragara, aho n’abahoze babikoresha, kuri ubu barimo kwandika amateka mashya; batanga umusanzu mu rugamba rwo kubikumira no kubirwanya.

Mu gihe cy'amezi atatu gusa (kuva muri Kamena kugeza muri Kanama), ibikorwa bya Polisi ku bufatanye n'abaturage byafatiwemo ibiro bigera kuri 300 by'urumogi, n’udupfunyika twarwo turenga 1000, ikiyobyabwenge cya heroine, na litiro nyinshi z’inzoga itemewe izwi ku izina rya Kanyanga. Inkuru irambuye... 

Abatwara amakamyo basabwe kurangwa n'imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda (ACPLRWA), Ku wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira, yagiranye inama n'abatwara amakamyo bo mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo (ahazwi nko mu gakiriro ka Gisozi), yari igamije kubibutsa kurangwa n'imyitwarire myiza birinda impanuka zo mu muhanda.

Iyi nama yahuje abasaga 150 bakorera mu bice bitandukanye bigize aka karere, muri gahunda y’ubukangurambaga “Turindane-Tugereyo Amahoro” bugamije gukumira no kurwanya impanuka buri wese afata iya mbere mu kwirinda icyamuteza impanuka kikayiteza na mugenzi we basangiye umuhanda.  Inkuru irambuye...