IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen Seedy Muctar Touray n’itsinda ayoboye mu ruzinduko bagirira mu Rwanda ruzamara icyumweru, rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.
Mu biganiro bagiranye, IGP Namuhoranye yavuze ko ubucuti n'imikoranire hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Gambia ari intambwe ishimishije kandi ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda ari andi mahirwe ku mpande zombi yo kunoza umubano no kwagura ubufatanye. Inkuru irambuye...
Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia zasinye amasezerano y’ubufatanye
Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024, Inzego zombi, Polisi y'u Rwanda n’iya Gambia, zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye n'imikoranire mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi, n’abayobozi bakuru ba Polisi zombi; CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen. Seedy Muctar Touray. Inkuru irambuye...
KURWANYA MAGENDU: Babiri bafatanywe amabaro 8 y’imyenda ya caguwa
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu abagore babiri bari bafite amabaro umunani y’imyenda ya caguwa bacuruzaga mu buryo bwa magendu.
Abafashwe ni umubyeyi w’imyaka 57 n’umukobwa we ufite imyaka 27 y’amavuko bafatiwe aho batuye mu mudugudu wa Runyeheri, akagari ka Nyarushyamba mu murenge wa Nyakiriba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza. Inkuru irambuye...
Police HC yujuje imikino 8 idatsindwa ikomeza kuyobora Shampiyona
Ku munsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mukino wa Handball, ikipe ya Polisi y'u Rwanda mu bagabo (Police HC) itsinze imikino ibiri, ishimangira umwanya wa mbere muri iri rushanwa.
Iyi kipe itaratsindwa na rimwe kuva shampiyona yatangira, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza, itsinze imikino yayihuje na ES Kigoma na Nyakabanda HC kuri Petit Stade Amahoro i Remera yuzuza amanota 24/24. Inkuru irambuye...

Kinyarwanda
English









