Hateranye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yiga ku mutekano n’imikorere ya kinyamwuga
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda.
Ni inama ihuza abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye n’amashuri ya Polisi y’u Rwanda n'abayobora Polisi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, intara n'uturere yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta. Inkuru irambiuye...
https://police.gov.rw/rw/amakuru/amakuru-ya-polisi/news-detail/news/hateranyeinamankuruyapolisiyurwandayigakumutekanonimikorereyakinyamwuga/Polisi y'u Rwanda yasezeye abapolisi batangiye ikiruhuko cy'izabukuru
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2024, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera ku bapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru.
Abashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru barimo abo ku rwego rwa Komiseri 7, ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, ba su-Ofisiye (NCOs) 96 n'abapolisi 14 basezerewe ku mpamvu z'uburwayi n'izindi zitandukanye. Inkuru irambiuye...
RUBAVU: Habereye amahugurwa yo kurwanya ibyaha
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Rubavu habereye amahugurwa y'abagize inzego zishinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa ajyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.
Ni amahugurwa y'umunsi umwe yitabiriwe n'abagera kuri 48 barimo abapolisi, abakozi b'Urwego rw'igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), n'abo mu rwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubufatanye bw'Inzego zishinzwe kugenzura iyuhirizwa ry'amategeko, mu guhagarika ibyaha." Inkuru irambiuye...
Abapolisi 34 basoje amahugurwa y’ubuyobozi n’ubunyamwuga
Abapolisi 34 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, basoje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo, amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n'ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere y'igipolisi cy'umwuga.
Ni amahugurwa y'icyiciro cya 14, yaberaga mu Ishuri rya Polisi ry'amahugurwa riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, yitabiriwe n’abapolisi batoranyijwe mu mashami atandukanye ya Polisi, mu gihe kingana n’amezi atanu. Inkuru irambiuye...
INTARA Y'AMAJYARUGURU: Polisi ikomeje ibiganiro igirana n'abanyamakuru
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, Polisi y'u Rwanda yagiranye ibiganiro n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Ntara y'Amajyaruguru.
Ni ibiganiro byateguwe n'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe inozabubanyi n'itangazamakuru (PRM) bigamije kurebera hamwe n'abanyamakuru bakorera hirya no hino mu gihugu, uko umutekano wifashe no kunoza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha. Inkuru irambiuye...
https://police.gov.rw/rw/amakuru/amakuru-ya-polisi/news-detail/news/intara-yamajyaruguru-polisi-ikomeje-ibiganiro-igirana-nabanyamakuru/AMAFOTO: U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Santrafurika
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, Polisi y'u Rwanda yasimbuje abapolisi bagize itsinda RWAFPU3 mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).
Itsinda RWAFPU3-3 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Kayonga, bahagurutse mu gitondo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, berekeza mu Mujyi wa Bangassou, aho basimbuye bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-2 ryari rimaze igihe kingana n’umwaka nabo bagarutse mu gihugu ku mugoroba. Inkuru irambiuye...