Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

DIGP Ujeneza yibukije abakinnyi ba Volleyball ya Polisi y’u Rwanda ko intego zabo zidakwiye kugarukira gutwara ibikombe gusa

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yabigarutseho ubwo yahuraga n’abakinnyi b'amakipe ya Polisi Volleyball y'abagabo n'abagore, abatoza, abakozi bashinzwe tekiniki, nyuma y'inama y'umunsi umwe, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira, igamije kubategurira umwaka mushya w’imikino wa 2026/2027.

Iyi nama yahuje amakipe y’abagabo n’abagore, abatoza, abakozi ba tekiniki n’abahagarariye itangazamakuru, hibandwa ku kongera umusaruro, ikinyabupfura, gukorera hamwe no kurangwa n’imyitwarire ya kinyamwuga.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, DCG Ujeneza yasabye abakinnyi kurangwa n’ikinyabupfura, gukora cyane, kubahana no kugira ubushake budacogora kuko aribyo bizabafasha kugera ku ntsinzi.  Inkuru Irambuye...

Abarenga 160 basoje amahugurwa ya ba ofisiye bato i Gishari

Ku wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira, mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ya ba ofisiye bato 161, bagize icyiciro cya 19.

Ni amahugurwa bamazemo igihe kingana n’amazi ane (4) biga ibijyanye n'ubunyamwuga n'ubuyobozi mu bikorwa byo gucunga umutekano (Police Tactical Command Course), yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda.

Muri bo harimo; abapolisi 147 bo ku rwego rwa ba Ofisiye, batanu (5) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), batanu (5) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na bane (4) bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).  Inkuru Irambuye...

Ba ofisiye bari mu mahugurwa bakuye amasomo menshi ku mateka yaranze u Rwanda

Abakorera mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry' amategeko 208 bo ku rwego rwa ofiisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, ku wa Mbere tariki ya 05 Ukwakira, bakoze urugendoshuri rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya kane, bazamaramo igihe cy'amezi 3, biga ibijyanye n’imiyoborere ya sitasiyo no gukemura amakimbirane.    

Abitabiriye urugendoshuri bagizwe n'abapolisi b'u Rwanda 198 n'icumi (10) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basura n'Ingoro ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside ruherereye ku Nteko Ishinga amategeko ku Kimihurura, basobanuriwe amateka mabi yaranze igihugu, urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugendo rwo kubaka igihugu nyuma ya Jenoside, uruhare n'ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu kubumbatira umutekano no gukemura ibibazo by'abaturage. Banasura kandi Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa muri Polisi y'u Rwanda (CCC).  Inkuru Irambuye...


Kigali: Abapolisi 20 batangiye amahugurwa ku iperereza n’isesengura ry’ibyaha

Ku wa Mbere tariki ya 05 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda (RNP) ku Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali.  Abapolisi 20 b’u Rwanda batangiye amahugurwa ku iperereza n’isesengura ry’ibyaha azamara iminsi itanu.

Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ya Türkiye, agamije kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’iperereza n’isesengura ry’ibyaha.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Barthelemy Rugwizangoga, wayatangije ku mugaragaro, yasabye abayitabiriye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kungukira ku bumenyi n’ubunararibonye bw’abapolisi ba Türkiye bayatanga.  Inkuru Irambuye...