Abarenga 4500 bazamuwe mu ntera muri Polisi y'u Rwanda
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yazamuye mu ntera abapolisi 4516 ku mapeti atandukanye, barimo 16 bazamuwe mu cyiciro cya ba Komiseri bavuye mu cyiciro cya ba Ofisiye bakuru.
Itangazo rizamura mu ntera abapolisi ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, rigaragaza ko abapolisi 16 bazamuwe ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) bavuye ku ipeti rya Chief superintendent of Police (CSP), 24 bazamurwa ku ipeti rya CSP bavuye ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP), mu gihe abapolisi 35 bazamuwe ku ipeti rya SSP bavuye ku ipeti rya Superintendent of Police (SP). Inkuru irambuye...
Abapolisi bahawe ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa kane tariki 24 Mata, abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, bakurikiranye ikiganiro ku bihe by’ingenzi byaranze amateka yabibye amacakubiri yaje kubyara Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’ingamba zijyanye no guhangana n’ingengabitekerezo yayo.
Ni ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, mu gihe u Rwanda rukiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyari gikubiyemo amateka y’uko Abakoloni babibye amacakubiri ashingiye ku moko mu banyarwanda, uko abanyapolitiki bigishijwe n’abakoloni bahaye imbaraga irondabwoko, Itegurwa rya Jenoside kuva mu 1990-1994, Ubukangurambaga bw’ikorwa rya Jenoside n’uko yashyizwe mu bikorwa. Inkuru irambuye...
IGP Namuhoranye yasabye amakipe ya Polisi yerekeje mu mikino ya EAPCCO kuzitwara neza
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata, yahaye impanuro abakinnyi 52 bagize amakipe ya Polisi y’u Rwanda agiye kwerekeza mu irushanwa rihuza amakipe yo mu nzego z’umutekano zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO.
Ni imikino izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki ya 28 Mata, aho Polisi y’u Rwanda izaba ihagarariwe n’amakipe azakina imikino itandukanye irimo; Handball, Taekwondo no kumasha. Inkuru irambuye...
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Santrafurika bambitswe imidari y’ishimwe
Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata, wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA yo kubashimira ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi.
Mu bambitswe imidari harimo abo mu matsinda abiri; RWAFPU-1 na RWAPSU, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140, n’abapolisi b’u Rwanda 33 badakorera mu matsinda (IPOs). Inkuru irambuye...
Inama y’Umuryango wa EAPCCO yasojwe hafatwa ingamba zo guhuza imbaraga mu guhashya ibyaha ndengamipaka n’iterabwoba
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata, yasoje ku mugaragaro inama y’ amashami agize umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO organs meeting) yagarutse ku ngamba z’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n'iterabwoba.
Mu ijambo yavuze asoza inama ku mugaragaro, DIGP Ujeneza yavuze ko ibyaha bitagira umupaka, bityo ko hasabwa guhuriza hamwe imbaraga mu kubirwanya by'umwihariko ibyaha byambukiranya umupaka n’iterabwoba mu Karere. Inkuru irambuye...
KIGALI: Hatangijwe inama y’amashami agize Umuryango wa EAPCCO
Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata, hatangijwe inama y’amashami agize umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO organs meeting).
Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14 aribyo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y'Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Seychelles na Somalia. Inkuru irambuye...
Abapolisi barenga 180 batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi
Abapolisi 180 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata, bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, azakoreshwa mu gufasha abarwayi bayakeneye kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bapolisi, iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) ariko kandi bikaba no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Inkuru irambuye...

Kinyarwanda
English










