IGP Namuhoranye yakiriye ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda rya ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.
Ni muri gahunda y'urugendoshuri batangiye ruzamara icyumweru imbere mu gihugu, rukubiye mu masomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri. Inkuru irambuye...
TOUR DU RWANDA 2025: Polisi irasaba abafana kwirinda icyabangamira isiganwa ry’amagare
Kuva ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, mu Rwanda hazatangira isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro ya 17 rizabera mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi iri siganwa rizazenguruka u Rwanda, mu turere 23, ahareshya n’ibilometero 804. Inkuru irambuye...
Polisi iraburira abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi
Amashanyarazi afite uruhare runini mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, atanga ingufu zifashishwa mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’abantu harimo kumurika, gutanga ubushyuhe, gutwara abantu n’ibintu, itumanaho, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi, imashini n’inganda bikagira uruhare runini mu iterambere ry’abaturage no mu kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara abagizi ba nabi bitwikira ijoro bagamije indonke zabo bwite bagakoma mu nkokora iryo terambere, bangiza ibikorwaremezo. Inkuru irambuye...
GICUMBI: Polisi irashimira ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya ubujura iburira abakomeje kubwishoramo
Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bagaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ubujura batanga amakuru abwerekeyeho, iburira n’ababwishoramo ko amayeri yose bakoresha azatahurwa bagafatwa bakabiryozwa.
Ni ubutumwa butanzwe nyuma y’uko ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, umusore w’imyaka 27 y’amavuko, yafatanywe ipikipiki akekwaho kwiba yo mu bwoko bwa TVS Victor, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare, ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










