Polisi y'u Rwanda yasezeye ku baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera ku bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru.
Mu ijambo yabagejejeho Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabashimiye umusanzu batanze mu kubaka Igihugu uyu munsi kikaba gitekanye. Inkuru Irambuye...
Amahugurwa y'abazigisha abitegura kujya mu butumwa bw'amahoro yasojwe basabwa kuzibanda ku kwimakaza imikorere ya kinyamwuga
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza, yasoje ku mugaragaro amahugurwa yihariye yari agenewe abapolisi n’abasirikare bazigisha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Ni amahugurwa yamaze iminsi 11 abera mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, yitabiriwe na ba ofisiye 25 baturutse mu bihugu 22. Inkuru Irambuye...
Abapolisi barenga 170 basoje amahugurwa yo kuyobora sitasiyo
Abapolisi 177 bo ku rwego rwa ofisiye ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, basoje amahugurwa ajyanye no kuyobora sitasiyo za Polisi yari amaze amezi atatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Ni amahugurwa y’icyiciro cya 1 yitabiriwe n’abagera ku 167 bo muri Polisi y’U Rwanda (RNP) n’abandi icumi (10) bo muri Polisi ya Liberia (LNP) aho bigaga amasomo yihariye ajyanye n’imiyoborere ya Sitasiyo no gukemura amakimbirane. Inkuru Irambuye...
Itsinda ry’intumwa zo muri Zambia ryasuye Polisi y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza, yakiriye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa 13 zaturutse muri Repubulika ya Zambia ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Iri tsinda ryari riyobowe na Francis Mundanya, umuhuzabikorwa w’umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bugamije kuzahura ubukungu bw'igihugu, zakiriwe mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda na Komiseri w’ishami rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange; Commissioner of Police (CP) George Rumanzi. Inkuru Irambuye...
Ikoranabuhanga mu kurwanya ibyaha: Uko Ishuri rikuru rya Polisi rikataje mu gutyaza ubumenyi bw’abapolisi ku guhangana n’ibihungabanya umutekano
Turi mu Isi y’iterambere ryihuta ku muvuduko wo hejuru, aho ikoranabuhanga ari kimwe mu bishyirwamo imbaraga cyane bitewe n’uburyo ryoroshya ikorwa ry’ibintu runaka, byashoboraga gukorwa n’abantu benshi, gutwara imbaraga nyinshi n’igihe kirekire kugira ngo bikorwe.
N’ubwo bimeze bityo, ku rundi ruhande Ikoranabuhanga ryateje ubwiyongere bw’ibyaha bikorwa ryifashishijwe hirya no hino ku isi nk’ubujura bunyuze mu kwiba amakuru y'ibanga, konti za banki, kwiba hakoreshejwe uburiganya bwo kuri interineti n’ibindi, bigateza impagarara mu buzima bwa muntu ziturutse kuri ibyo byaha, bisaba inzego z’umutekano gushyiramo imbaraga nyinshi mu guhangana nabyo. Inkuru Irambuye...
Kinyarwanda
English











