IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama, yakiriye Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya (Jordan), Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah n’intumwa yaje ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gukomeza kubaka umusingi ukomeye wo guteza imbere ubufatanye n'imikoranire hagati y'inzego zombi za Polisi.
IGP Namuhoranye yavuze ko uruzinduko rwa bo rugaragaza ubufatanye bukomeye kandi bukomeje gutera imbere hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya. Inkuru Irambuye...
CG Namuhoranye arasaba ko hakongerwa ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakuru ba Polisi bo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), CG Felix Namuhoranye, ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama, yasabye ko hakongerwa ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere, hakihutishwa gusangira amakuru y’iperereza ndetse hakanakoreshwa udushya mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Yabitangaje ubwo yavugaga ijambo nyamukuru ku munsi wa gatatu w’inama y’isuzuma rusange ry’ikorwa ry'ibikorwa bizwi nka ‘Operation Usalama’ yabereye i Kigali, ihuza intumwa ziturutse muri EAPCCO n’Ihuriro ry’Abakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo (SARPCCO). Inkuru Irambuye...
Minisitiri w'Umutekano mu gihugu Dr. Biruta yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w'Umutekano rusange w’Ubwami bwa Yorodaniya
Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama, yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Umutekano Rusange w'Ubwami bwa Yorodaniya, Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, n'intumwa ayoboye, mu ruzinduko rw'ubusabane rwabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Umutekano mu gihugu i Kigali.
Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano n'ituze rusange. Banaganiriye ku bufatanye hagati y'inzego, kongerera ubushobozi abakozi no gusangizanya ubunararibonye hagati y'u Rwanda na Yorodaniya. Inkuru Irambuye...
KIGALI: Hamenwe litiro zisaga ibihumbi 470 z’ikinyabutabire cya Etanolo
Hashize iminsi mike Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage kuko bimaze iminsi bizahaza ubuzima bwa benshi abandi bikabahitana, aho kugeza ubu hamaze gufungwa inganda zibikora nyinshi zirenga 130.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyategetse ko ibikorwa byose byamamaza ibinyobwa birebwa n’iki cyemezo bihagarikwa, ndetse n’ibyapa byose bibyamamaza bigakurwa mu gihugu hose.
Ni muri urwo rwego mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, batangije igikorwa cyo kumena ikinyabutabire cyifashishwa mu gukora izo nzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa se zitakozwe mu buryo bw’umwimerere kizwi nka ‘Ethanol’. Aho ku ikubituro hamenwe litiro zisaga ibihumbi 470 zacyo. Inkuru Irambuye...
Hakajijwe ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge
Ibikorwa byo kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birakomeje mu rwego rwo gukumira ibikorwa bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga ndetse bikabangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), berekanye abantu 16 bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, ku cyicaro gikuru cya RIB i Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali.
Muri bo kandi harimo ba nyiiri inganda batandatu n’abakozi 10 b’ibigo byafunzwe kubera amakosa ajyanye n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge muri Kigali. Inkuru Irambuye...
Kinyarwanda
English









