Abapolisi barenga 40 basoje amahugurwa yo gukoresha amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda
Mu Ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo, habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano.
Ni amahugurwa y'ibyumweru birindwi (7) yateguwe ku bufatanye na Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini, akaba yaritabiriwe n'abapolisi 44 barimo abapolisikazi batanu (5), bahawe ubumenyi bwisumbuye bwo guherekeza abanyacyubahiro hakoreshejwe moto no kugaragaza ubuhanga buhanitse mu kuzitwara. Inkuru Irambuye...
GERAYO AMAHORO: Ubukangurambaga bwa Turindane bwakomereje mu Karere ka Kamonyi
Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda mu isura ya Turindane-Tugereyo Amahoro, ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo, bwakomereje mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo gukangurira abakoresha Umuhanda kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda.
Ni ubukangurambaga bwabereye mu Kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) ahazwi nka Bishenyi mu Murenge wa Runda, ahari hateraniye abakoresha Umuhanda mu byiciro byose basaga 1000. Inkuru Irambuye...
Polisi irakangurira abatwara ibinyabiziga kwitabira gupimisha ubuziranenge n’imyotsi ihumanya ikirere
Polisi y’u Rwanda irashishikariza abafite ibinyabiziga birimo imodoka na moto gushyira imbaraga mu gusuzumisha ubuziranenge by’umwihariko imyotsi ihumanya ikirere bisohora, mu rwego rwo kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda hirindwa impanuka no kwangiza ikirere.
Ni mu butumwa bwatangiwe ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’Ibinyabiziga (AI), ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo, mu murenge wa Ndera, akarere ka Gasabo, ahakorera ikigo gishya gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse n’imyotsi ihumanya ikirere. Inkuru Irambuye...
MUSANZE: Abapolisi batanze amaraso ku bushake azafashishwa abarwayi
Abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru n’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake.
Ni igikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC), kikaba cyitabiriwe n'abasaga 160, bimwe mu bikubiye mu masezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati y'impande zombi. Inkuru Irambuye...
Uruhare rw’imikoranire ya Polisi y'u Rwanda n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha
Benshi bababonye mu birori, mu muganda rusange, mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse na vuba aha muri Shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi iherutse kubera i Kigali muri Nzeri, bambaye amajile y’umuhondo asa n’ayambarwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Kugaragara kwabo ntibitanga isura yo kwitanga n’umuhate gusa binagaragaza disipuline ibaranga nk’ikimenyetso cy’inshingano mboneragihugu mu rubyiruko rw’u Rwanda. Inkuru Irambuye...
Kinyarwanda
English











