Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Itsinda ry’intumwa zo mu Bushinwa zasuye Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa.

Iri tsinda riyobowe na Yu Liangyong, Umuyobozi Mukuru wungirije w'ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan, riri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushyiraho ingamba z'ubufatanye burambye mu bijyanye n'umutekano. Inkuru irambuye...

DIGP Ujeneza yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Santrafurika


Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Santrafurika, aho yasuye abapolisi b’u Rwanda boherejweyo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano (MINUSCA).

DIGP Ujeneza yabashimiye ku bwitange no gukunda akazi mu bikorwa byo kurengera abaturage b’abasivili by’umwihariko. Inkuru irambuye...

KIGALI: Hakomerejwe amahugurwa ku mikoranire y’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo, habereye amahugurwa y'abagize inzego zishinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa ajyanye no gukumira no kurwanya ibyaha. Inkuru irambuye...

KURWANYA MAGENDU: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa


Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo, abagabo babiri bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, amabalo 16 y’imyenda ya caguwa bari binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abafashwe ari uwari utwaye imodoka w’imyaka 43 na mugenzi we bari bari kumwe w’imyaka 22, bafatiwe mu mudugudu w’Akimitoni, akagari ka Butaka mu murenge wa Bugeshi, ahagana ku isaha ya saa munani z'ijoro, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage. Inkuru irambuye...

KAMONYI: Hafashwe umunani bakurikiranyweho ubucukuzi butemewe n’ibindi byaha


Mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro butemewe n’ibindi byaha mu Karere ka Kamonyi, yafashe abagabo 8  bakurikiranyweho gucukura amabuye batabifitiye ruhushya no guhungabanya umutekano w’abaturage.

Bose uko ari umunani bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo, mu mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi.  Inkuru irambuye...