Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

U Rwanda na Qatar byiyemeje kongera ubufatanye mu guhangana n'ibihungabanya umutekano

Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bari mu ruzinduko rw'akazi mu Mujyi wa Doha muri Qatar, aho bitabiriye imurikabikorwa n'inteko y'uyu mwaka ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n'ituze rusange 'Milipol Qatar 2024'.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira, Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, ari na we uyobora urwego rushinzwe umutekano w'imbere muri icyo gihugu (Lekhwiya); Nyakubahwa Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani.  Inkuru irambuye...

Polisi yagiranye ibiganiro n'abanyamakuru bo mu Ntara y'Iburengerazuba

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ishusho y'uko umutekano wifashe no gukomeza imikoranire mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.  Inkuru irambuye...

Uko ingaruka z’ibiyobyabwenge zigera no ku batabikoresha n'ibisabwa buri wese mu guhangana nabyo


Byanze bikunze wumvise kenshi ingaruka mbi ibiyobyabwenge bigira ku buzima bw’ababikoresha zikagera no ku bandi batabikoresha bitewe n’uko ibibazo biteza ku mibereho ya muntu bigera no ku badafite aho bahuriye nabyo nko gukenesha umuryango we no guteza umutekano muke muri rubanda.

Abahanga bavuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire ya muntu bikagira ingaruka ku buzima bwe, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa kitewe mu rushinge n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.  Inkuru irambuye...

Ingo 300 zashyikirijwe ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba


Polisi y'u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'ibidukikije bashyikirije ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba imiryango 300 y'abatishoboye bo mu midugudu ya Kigoyi na Bukamba mu kagari ka Kamukiza, umurenge wa Mukindo wo mu Karere ka Gisagara.

Izi ngufu zisubira zikomoka ku mirasire zahawe abagenerwabikorwa batuye kure y'umurongo mugari w'amashanyarazi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira.  Inkuru irambuye...

KIGALI: Urubyiruko rw’abanyeshuri rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa


Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane mu rubyiruko, Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira, yakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina  mu bigo by'amashuri byo mu Mujyi wa Kigali.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko rwiganjemo urw’abanyeshuri, kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu kubyirinda no gutanga amakuru ku babyishoramo.  Inkuru irambuye...

Babiri bafatanywe magendu y’amabalo 40 y’imyenda bari batwaye mu modoka barengejeho amashu hejuru


Abagabo babiri b’imyaka 30 na 31 y’amavuko bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, amabalo 40 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, bafatiwe mu Karere ka Gakenke bayapakiye hagati y’amashu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yemeje amakuru y’ifatwa ryabo, avuga ko bafatiwe mu kagari ka Rusagara mu murenge wa Gakenke, mu gicuku cyo ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira, ahagana ku isaha ya saa munani n’igice.  Inkuru irambuye...

KAYONZA: Polisi yafashe 14 bacukuraga amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe abantu 14, bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafatiwe mu kirombe giherereye mu mudugudu wa Rwinkwavu, akagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira, ahagana saa tatu n’igice.  Inkuru irambuye...