Inzego z'umutekano z'u Rwanda na Jordanie ziyemeje ubufatanye
Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye bari mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Jordanie ruzamara iminsi itatu, rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n'umutekano n'iyubahirizwa ry'amategeko hagati y'ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri, nibwo Minisitiri Biruta na mugenzi we wa Jordanie, Nyakubahwa Mazin Abudullah Al Farrayeh, bakurikiranye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye, yashyizweho umukono na IGP Namuhoranye na Maj. Gen. Abeidallah A. Maaytah, Umuyobozi ushinzwe umutekano rusange muri Jordanie.Inkuru irambuye
Abamotari basabwe kugaragaza imyitwarire myiza n’ubunyamwuga mu kazi
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, Polisi y'u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bagiranye inama n'abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali.
Yabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yitabirwa kandi n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA), hagamijwe kwigira hamwe ibibazo abamotari bahura nabyo n’icyakorwa ngo barusheho kunoza akazi bakora kinyamwuga.Inkuru irambuye
Abapolisi 33 basoje amahugurwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe
Mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 33 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, yari amaze ibyumweru bibiri atangirwa muri iri shuri.
Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubufatanye mu bikorwa byo kuzuza inshingano z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU).Inkuru irambuye
Abagize urubyiruko rw'abakorerabushake bahuguwe ku ruhare rwabo mu mutekano wo mu muhanda
Abagize ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) rwo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, bitabiriye amahugurwa agamije kubaha ubumenyi bwo kuzafasha abakoresha umuhanda kugira imyitwarire isigasira umutekano wawo mu gihe bawukoresha.
Ni amahugurwa y'umunsi umwe, yabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village mu Karere ka Nyarugenge, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta (RCSP) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), yitabiriwe n'abagera ku 1430.Inkuru irambuye
UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Icyo wamenya ku mirongo y’umuhondo inyuranamo ishyirwa mu masangano
Mu mihanda yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahakunze kubera umuvundo w’ibinyabiziga hatangiye gushyirwamo imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi ku izina rya ‘Yellow Box’.
Iyi mirongo iba izengurutswe n’undi murongo w’umuhondo ukoze ishusho ya Kare cyangwa urukiramende ishyirwa mu masangano y’umuhanda, igaragaza aho ikinyabiziga kitagomba guhagarara igihe cyose cyageze muri iri shusho.Inkuru irambuye
NYAGATARE: Yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa y'arenga ibihumbi 100Frw
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, yafashe umugore wageragezaga guha abapolisi ruswa y’ibihimbi 101Frw ngo akingirwe ikibaba nyuma yo gufatirwa mu bucuruzi bw'ibitemewe birimo amasashe n'ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Yafatanywe n'abasore babiri bamukoreraga bari binjije mu gihugu amasashe 160,000 nayo yafashwe na litiro 15 za Kanyanga zasanzwe iwe mu rugo aho atuye. Inkuru irambuye