Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Polisi y’u Rwanda yatangije Ihuriro ry’abapolisikazi ku nshuro ya 13

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, hateraniye ku nshuro ya 13, ihuriro ngarukamwaka ry’iminsi ibiri rihuza abapolisikazi. 

Iri huriro buri mwaka, rihuriza hamwe abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abayobozi muri guverinoma, abapolisikazi n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kurebera hamwe ibimaze kugerwaho n'abapolisikazi, imbogamizi bahura na zo mu kazi ka buri munsi n’ingamba zo kurushaho guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda bijyanye no kuzuza neza inshingano zabo.  Inkuru irambuye... 

Minisitiri Biruta yagiranye inama n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.

Yakiriwe  n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ashima intambwe Polisi imaze gutera mu gukora kinyamwuga n’uruhare igira mu gushyigikira gahunda y’igihugu y’iterambere, binyujijwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.  Inkuru irambuye... 

AMAFOTO: IGP Namuhoranye yakiriye Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, yakiriye Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu cya Sierra Leone,  Maj. Gen (Rtd) David Tamba Ocil Taluva, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Ibiganiro bagiranye byagarutse ku byerekeranye no gushimangira ubufatanye mu kubaka ubushobozi bugendanye n'ibikorwa byo gucunga umutekano banahuriza hamwe integanyanyigisho z'amahugurwa.  Inkuru irambuye... 

IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama, Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Liberia, Gregory O W Coleman n’itsinda yari ayoboye.

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagiranye inama yagarutse ku ngamba zigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye bya Polisi z’bihugu byombi.  Inkuru irambuye... 

Ihuriro rya 13 ry'abapolisikazi ryasojwe hibandwa ku bunyamwuga no kwita ku buzima

Ihuriro ngarukamwaka rihuza abapolisikazi ryaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ku nshuro ya 13 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama, hagarukwa ku buryo bwo kwirinda indwara nka Kanseri y’ibere n’indwara z’ibyorezo zirimo; Ubushita bw’inkende (Mpox), Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STDs) n’ingamba zo kuboneza urubyaro.

Umunsi wa mbere wari waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku muryango n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, uruhare rw’abapolisikazi mu guteza imbere ubunyamwuga na disipuline n’ingamba za Polisi y’u Rwanda mu gushyigikira uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.  Inkuru irambuye... 

GISHARI: Hatangijwe amahugurwa y’abapolisi yitezweho guhangana n'ibiteza Afurika Umutekano muke

Abapolisi 36 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama, batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubufatanye mu bikorwa byo kuzuza inshingano z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).  Inkuru irambuye... 

Abapolisi bitabiriye amahugurwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bakoze urugendoshuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye amahugurwa y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUPOC), arimo kubera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, bakoze urugendoshuri rugamije kubongerera ubumenyi mu byaranze amateka y’u Rwanda.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basura n’Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, ku Kimihurura.  Inkuru irambuye...