Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique MINUSCA, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-10, rikorera i Bangui mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ni muri gahunda y’uruzinduko agirira mu mitwe itandukanye y’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, rugamije kubakangurira kurushaho kunoza imikorere bubahiriza amahame y’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.  Inkuru irambuye... 

GERAYO AMAHORO: Abamotari basabwe kwiyobora mu kubahiriza amabwiriza y'umuhanda

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara abagenzi kuri moto ko abateshuka mu kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda nk'uko babisabwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro, batazihanganirwa.

Bikubiye mu butumwa bagejejweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama, n'Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, agaruka ku mutekano wo mu muhanda muri rusange uko wifashe, by’umwihariko ku bamotari batubahiriza amabwiriza y'umuhanda nk'uko babisabwa.  Inkuru irambuye... 

AMAFOTO: Polisi yakomeje ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kanama, Polisi y'u Rwanda yasubukuye Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bwahawe izina rya ‘Gerayo Amahoro’, mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda.

Muri ubu bukangurambaga bwabereye hirya no hino mu gihugu, hatanzwe ubutumwa bushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda, buri wese akawukoresha neza yirinda amakosa yateza impanuka kandi akitwararika cyane cyane mu gihe ageze ahari mirongo yera ishushanyije aho abanyamaguru bambukira izwi nka 'Zebra Crossing' kugira ngo hakumirwe impanuka zihabera.  Inkuru irambuye...

RUBAVU: Batatu bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu y'imyenda n'inkweto bya caguwa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu, abantu batatu bacyekwaho kwinjiza mu buryo bwa magendu, amabalo 7 y’imyenda n’imiguru 20 y’inkweto bya caguwa.

Abafashwe ni abagore babiri n’umusore umwe, bafatiwe mu murenge wa Rugerero, akagari ka Muhira mu mudugudu wa Gitebe I, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama.  Inkuru irambuye...