Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama, abapolisi 50 basoje amahugurwa ajyanye no kurinda abanyacyubahiro yari amaze ukwezi n'igice atangirwa mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'urwego rushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu cya Qatar (Lekhwiya), umuhango wo kuyasoza ku mugaragaro ukaba wayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano. Inkuru irambuye....
Abapolisi bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi kwa muganga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi batanze amaraso agenewe kuzafashishwa abarwayi bayakeneye kwa muganga.
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kikaba kitabiriwe n’abapolisi 81 bakorera mu mashami atandukanye akorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye....
Abapolisi barakataje mu myitozo y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu mazi
Amahugurwa ni amahirwe afasha abakozi gushimangira ubumenyi no kwiga ubundi bushya, bikabafasha kunoza imikorere no gukora kinyamwuga buzuza neza inshingano zabo, umusaruro ukiyongera.
No muri Polisi y’u Rwanda, amahugurwa ni amwe muri gahunda z’ibanze zifashishwa mu kubaka ubushobozi hazamurwa by’umwihariko urwego rw’ubumenyi na tekiniki bigendanye n’igihe kandi byujuje ibipimo byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi. Inkuru irambuye....