Polisi y’u Rwanda yegereje serivisi abitabira Imurikagurisha
Polisi y’u Rwanda yegereje zimwe muri serivisi zayo abitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo 2024) ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, zitangwa n’amashami abiri ariyo; Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (T&L) n’Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB).
Iri murikagurisha ririmo kuba ku nshuro ya 27, kuva ku wa Kane tariki 25 Nyakanga kuzageza tariki ya 15 Kanama, aho ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 448 barimo ab’imbere mu gihugu 329 n’abanyamahanga 119. Inkuru irambuye...
Polisi yafashe abarenga 20 bakurikiranyweho gukura utugabanyamuvuduko mu modoka
Abantu 22 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali byo kurwanya abahungabanya umutekano wo mu mu muhanda, by’umwihariko abadakoresha utugabanyamuvuduko (Speed Governors).
Muri bo harimo abashoferi 18 bafashwe batwaye imodoka zitwara abagenzi zakuwemo utugabanyamuvuduko cyangwa tudakora n’abatekinisiye 4 bacyekwaho kubafasha mu kudukuramo no kutubuza gukora neza. Inkuru irambuye...
Abapolisi babiri b’u Rwanda basoje amasomo mu ishuri ryo muri Singapore
Abapolisi babiri b’u Rwanda basoje amasomo y’ibanze agenerwa ba Ofisiye bakuru mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa muri Singapore kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2024.
Umuhango wo gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa y’icyiciro cya 23, wayobowe na Komiseri Wungirije wa Polisi ya Singapore (SPF), Lian Ghim Hua. Inkuru irambuye...
Police WVC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2024
Irushanwa ry’igikombe cyo Kwibohora mu mukino w’intoki wa Volleyball ryaberaga kuri Petit Stade Amahoro i Remera, nyuma yo kuyivugurura, kuva ku wa Gatanu, ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga, ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri uyu mukino mu cyiciro cy’abagore (Police WVC) ari yo yegukanye igikombe.
Ikipe ya Police WVC ku mukino wa nyuma wayihesheje igikombe yatsinze APR WVC amaseti 3-1; aho iseti ya mbere yarangiye ku manota 27-25 n’iseti ya kabiri ku manota 25-13. Yaje kwishyurwa iseti imwe ifite amanota 16 kuri 25 ya APR, hanyuma iza gushyira akadomo ku mukino itsinda iseti ya nyuma n’amanota 25-20. Inkuru irambuye...