PTS GISHARI: Abarenga 340 basoje amahugurwa ya DASSO
Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), rwungutse kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, abakozi bashya 349, nyuma yo gusoza amahugurwa yari amaze amezi 4 abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y’icyiciro cya 7 wayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, ukaba wanitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye na Guverineri w’Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.Inkuru irambuye
Urubyiruko rwo muri Diaspora rwasuye Polisi y’u Rwanda
Itsinda ry’urubyiruko rw’abanyarwanda bagera kuri 43 baba hanze y’u Rwanda (Diaspora), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga, basuye Polisi y’u Rwanda, muri gahunda bagira buri mwaka yo gusura u Rwanda kugira ngo bige umuco n'amateka y'igihugu.
Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi, abasobanurira urugendo rwa Polisi rwo kwiyubaka n’uruhare rwayo mu mutekano n’iterambere by’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Inkuru irambuye
Police VC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo Kwibohora
Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki wa Volleyball (Police VC) mu bagabo, yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo Kwibohora nyuma yo gusezerera ikipe ya APR VC mu mukino wazihuje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga, i Remera muri Petit Stade yari imaze igihe ivugururwa.
Gutsinda APR VC muri uyu mukino amaseti 3-1, byahesheje ikipe ya Police VC kuzakina ku Cyumweru umukino wa nyuma uzayihuza n’iri butsinde hagati ya Kepler na REG kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga.Inkuru irambuye