MUSANZE: Ba ofisiye bakuru 34 basoje amasomo bahawe impamyabumenyi
Abanyeshuri 34 bakomoka mu bihugu 9 by’Afurika birimo n’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena, basoje amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri bagize icyiciro cya 12 wayobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja.Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia zasinye amasezerano y’ubufatanye
Inzego zombi, Polisi y'u Rwanda n’iya Somalia, zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia Gen. Sulub Ahmed Firin, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.Inkuru irambuye
IGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi bitegura kwerekeza mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Uyu mutwe w’abapolisi (RWAFPU I-10) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Nelson Bugingo, baritegura kwerekeza mu gace ka Malakal gaherereye mu Ntara ya Upper Nile, aho bazasimbura bagenzi babo bahamaze igihe cy’umwaka. Inkuru irambuye
Itsinda ry’Intumwa zo muri Zambia zasuye Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, intumwa zo muri Repubulika ya Zambia ziri mu ruzinduko mu Rwanda.
Izi ntumwa zikorera mu bigo bitandukanye byo muri iki gihugu, ziyobowe n’Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’Umushinga wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo wo guteza imbere imihanda no kuyigeza mu bice by'icyaro; Mwata Sekeseke, ziri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda. Inkuru irambuye
U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, abapolisi bagize itsinda RWAFPU-I bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Bagarutse mu Rwanda nyuma yo gusimburwa na bagenzi babo berekeje muri icyo gihugu mu gitondo cy’uyu munsi, mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Malakal ko mu Ntara ya Upper Nile State, aho nabo bari bamaze umwaka bakorera. Inkuru irambuye
NYAMASHEKE: Hafashwe bane batwikiraga amakara muri Pariki ya Nyungwe
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo bane bari bamaze igihe batema ibiti muri pariki ya Nyungwe, bimwe bakabitwikamo amakara ibindi bakabibazamo imbaho zo kugurisha.
Bafatiwe mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, bafatanwa imifuka 391 y’amakara n’amatanura 8 y’amakara bari bagitwitse ndetse n’imbaho 736 bari bamaze kubaza mu biti batemye muri iryo shyamba. Inkuru irambuye