Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Mu ishuri rikuru rya Polisi hatangijwe ibiganiro nyunguranabitekerezo ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena, mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, hatangijwe ibiganiro nyunguranabitekerezo by’iminsi ibiri ku mahoro, umutekano n’ubutabera bitegurwa buri mwaka muri gahunda y’amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru biga muri iri shuri.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: " Amahoro n’umutekano mu isi ya none: Uko byifashe muri Afurika" ibi ibiganiro bihuza abayobozi bakuru muri guverinoma, impuguke, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abarimu ba Kaminuza, abashakashatsi n'abandi banyacyubahiro batandukanye bo muri Afurika n’ahandi ku Isi. Inkuru irambuye  

Afurika itanga icyizere cy’amahoro arambye mu byagarutsweho mu biganiro nyunguranabitekerezo

Ibiganiro nyunguranabitekerezo by’iminsi ibiri ku mahoro, umutekano n’ubutabera, byaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze byarangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024, hitswa ku ngamba ziganisha Afurika mu cyerekezo cy’amahoro n’ubukungu birambye.

Abayobozi muri guverinoma, impuguke n’abashakashatsi, batanze ibiganiro ku buryo bwo gushimangira gahunda z'imiyoborere muri Afurika (Kuvugurura no kubaka inzego zishoboye); Guhuza ubukungu bw’ibihugu by’Afurika: Gukoresha amahirwe y’isoko rusange nyafurika AfCFTA; gahunda z'umutekano zikemura ibibazo kandi zijyanye n'imihindagurikire y'isi: amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu n’uburyo Afurika yiteguye kubishyira mu bikorwa. Inkuru irambuye  

NYARUGENGE: Yafatanywe amacupa arenga 4700 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, yafatiye mu Karere ka Nyarugenge umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, amavuta yo kwisiga  4792  yangiza  uruhu azwi ku izina rya Mukologo.

Mu mavuta yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Éclair 600, Extra Claire, Epiderme Crème, Totem, Infini Clear na Diproson, ahwanye na miliyoni 14Frw, yasanzwe mu mangazini yacururizagamo mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge. Inkuru irambuye  

AMAFOTO: Abitegura kuba ba Ofisiye bato muri Polisi bakoze urugendoshuri

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, abanyeshuri bitegura kuba ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda basoje urugendoshuri rw’iminsi ibiri rugamije kubongerera ubumenyi mu byaranze amateka y’u Rwanda.

Basuye ahantu hatandukanye harimo; Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda yo ku Mulindi w’Intwari, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside n’ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko. Inkuru irambuye  

MINUSCA: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n'abaturage mu muganda rusange

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-10 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique buzwi nka MINUSCA, bafatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusukura umuhanda, hakurwaho imyanda, guharura ibyatsi ndetse no gusibura imiyoboro y’amazi mu gace ka 1er Arrondissement, kamwe mu tugize umujyi wa Bangui. Inkuru irambuye  

GMT 2024: Amakipe ya Polisi yegukanye ibikombe bibiri n'imidali 9 ya Zahabu

Mu marushanwa atandukanye yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT2024), yabaga mu mpera z’iki cyumweru dusoje, amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza yegukana ibikombe bibiri n’imidali 18 irimo 9 ya Zahabu.

Mu irushanwa njyarugamba rya Taekwondo, ryaberaga mu Karere ka Kirehe, kuva tariki ya mbere kugeza ku itariki ya 2 Kamena, ikipe ya Police Taekwondo Club yegukanye igikombe n'imidali 9 ya zahabu, imidali 5 y'umuringa (Silver) n’imidali ine ya Bronze. Inkuru irambuye