IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central Africa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 320 bagize amatsinda abiri bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repuburika ya Central Africa (MINUSCA). Inkuru irambuye...
Abapolisi b’u Rwanda basimburanye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Central Africa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata nibwo abapolisi b’u Rwanda batangiye igikorwa cyo gusimburana mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa. Abagiye uyu munsi bari mwitsinda rigizwe n’abapalisi 160, bamwe bagiye gukorera mu gace ka Kaga-Bandoro abandi 160 bagiye mu murwa mukuru Bangui. Inkuru irambuye...
Polisi irakangurira abantu gukurikiza inzira zemewe zo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga bakirinda gukoresha impimbano
Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda inzira z'ubusamo bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga. Abantu baragirwa inama yo kunyura mu nzira zemewe kandi zoroshye zibafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga. Inkuru irambuye...
Muhanga: Polisi imaze gufata bamwe mu bacyekwaho kwiba abaturage bitwaje intwaro gakondo
Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda yafashe bamwe mu bantu bacyekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buvugwa mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye yose yo mu Karere ka Muhanga. Tariki ya 10 Mata 2021 hafashwe uwitwa Ndahiro Rutagengwa Jean Bosco w’imyaka 33, tariki ya 12 Mata 2021 hafatwa Sibobugingo Benjamin w’imyaka 23(azwi ku izina rya Sibori) kuri uwo munsi hanafatwa uwitwa Ntakirutimana Pierre w’imyka 21(bakunze kwita Kiragi cyangwa Kihebe). Inkuru irambuye...
Mu bice bitandukanye by’Igihugu Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata abapolisi bo mu ishami rishinzwe ukurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bafashe abantu batandukanye mu bice bitandukanye by’Igihugu bakwirakwizaga urumogi mu baturage. Nk’uko bisanzwe, muri ibi bikorwa Polisi ifatanya n’abaturage kugira ngo ibashe gufata abo bakwirakwiza urumogi. Inkuru irambuye...
Polisi yerekanye abantu 9 bacyekwaho gukora no gukoresha Perime mpimbano harimo uwiyitaga umupolisi
Mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata ku kicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali Polisi yerekanye abantu 9 harimo uwiyitaga umupolisi akambura abaturage ababwira ko azabaha Perime. Bamwe mu bafatanwe perime mpimbano bakunze kwita Perime z’imigeri cyangwa Perime z’indyogo bavuga ko imwe kugira ngo bayibone bishyuraga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 400 na 550. Inkuru irambuye...
Bugesera: Abantu 164 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata bakoze igikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa. Muri icyo gikorwa mu Mujyi wa Nyamata hafatiwe abantu 164, harimo abatambaye agapfukamunwa, abatakambaye neza, abadahana intera ndetse na bamwe mu bacuruzi badafite kandagira ukarabe. Inkuru irambuye...
Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 5,000 bagiye kurukwirakwiza mu baturage
Tariki ya 15 Mata nibwo abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bafashe Mukeshimana Speciose w’imyaka 35 na Byiringiro Jean Baptiste w’imyaka 30 bafite igipfunyika kinini kirimo udupfunyika duto ibihumbi 5 tw’urumogi. Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Gakomero. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










