Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa ‘SI ZO ZAWE, ZANGE’ bugamije kurwanya ibinyobwa byangiza ubuzima

Polisi y’u Rwanda yimakaje ubufatanye n’imikoranire hagati yayo n’Abaturage mu rwego rwo kwihutisha iterambere n’imibereho myiza ndetse no gucunga umutekano mu buryo burambye. Kugira ngo rero ubwo bufatanye buhoreho Polisi ihora irinda ikanarwanya icyo aricyo cyose cyakwangiza ubuzima bw’abaturage cyangwa kigatuma batagira uruhare mu gucunga umutekano.

Ni muri urwo rwego Polisi yatangije ubukangurambaga yise ‘SI ZO ZAWE, ZANGE’, ubu bukangurambaga bugamije kurwanya no guca burundu inzoga ndetse n’ibindi binyobwa bikorwa mu buryo butari umwimerere bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage cyane cyane ababinyoye.  Inkuru Irambuye... 

Abapolisi basaga 200 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro, kurwanira mu mujyi no guhosha imyigaragambyo

Ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga, abapolisi b'u Rwanda 209 basoje amahugurwa ajyanye no kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda (VIP Protection, Urban Combat, and Riot Control courses).

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Qatar (Lekhwiya), yari amaze ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. Inkuru Irambuye... 

Kacyiru: Hatangijwe amahugurwa ku rwego rw’Akarere ku iperereza ku byaha bifitanye isano n’ifaranga koranabuhanga

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga, Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ku bufatanye n’Umushinga w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo kurwanya ibyaha byateguwe n’iterabwoba (EU-ACT), watangije amahugurwa y’iminsi ine yo ku rwego rw’Akarere agamije kongerera ubumenyi abashinzwe kubahiriza amategeko mu gukora iperereza ku byaha bifitanye isano n’ikoranabuhanga kw' ikorwa ry’amakuru yihererekanywa (Blockchain) ku ifaranga koranabuhanga (Cryptocurrency).  Inkuru Irambuye... 

Ikipe ya Police FC yerekanye abayobozi, abatoza n’abakinnyi bashya

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga, ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Police FC) yerekanye abakinnyi bashya 6 barimo 4 b’abanyamahanga, abayobozi, abatoza n’ikipe yose hamwe igizwe n’abagera kuri 30 izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, uyoborwa na Commissioner of Police (CP) Umuyobozi Mukuru wa Police FC, Yahaya Kamunuga.  Inkuru Irambuye... 

https://police.gov.rw/rw/amakuru/amakuru-ya-polisi/news-detail/news/ikipe-ya-police-fc-yerekanye-abayobozi-abatoza-nabakinnyi-bashya/?tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=9add453e72c2a841a84cb130343a4036I Kigali hasojwe amahugurwa ku rwego rw’Akarere ajyanye n' iperereza ku byaha bifitanye isano n’ifaranga koranabuhanga

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga, i Kigali hasojwe ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ine yahuje abo mu nzego zshinzwe iyubahirizwa ry'amategeko baturutse mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO, hagamijwe kubongerera ubushobozi mu gukora iperereza ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku ifaranga koranabuhanga (Cryptocurrency) bikomeje kwifashishwa n’imitwe y’abanyabyaha bakora mu buryo bwateguwe.

Aya mahugurwa yabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yitabirwa n’abahuguwe icyiciro cya mbere ku iperereza rijyanye n’ ifaranga koranabuhanga (Cryptocurrency) yabaye umwaka ushize i Nairobi muri Kenya. Yateguwe n’ Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ku bufatanye n’Umushinga w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo kurwanya ibyaha byateguwe n’iterabwoba (EU-ACT).  Inkuru Irambuye... 

https://police.gov.rw/rw/amakuru/amakuru-ya-polisi/news-detail/news/i-kigali-hasojwe-amahugurwa-ku-rwego-rwakarere-ajyanye-n-iperereza-ku-byaha-bifitanye-isano-nifarang/?tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=a737adcf28bea3524523866f5a94c31cPolisi y'u Rwanda yaganirije urubyiruko ku bufatanye bwa Polisi n'abaturage n'inshingano mboneragihugu

Binyuze mu Ishami ryayo rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga, Polisi y'u Rwanda yaganirije urubyiruko rwitabiriye gahunda y'ibiruhuko (Summer Camp) yateguwe na Career Center (K2) ku bufatanye bwa Polisi n'abaturage, inshingano mboneragihugu ndetse n'uruhare rw'abakiri bato mu gutuma umuryango mugari utekana. 

Ibi biganiro byabereye mu ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School riherereye mu Karere ka Bugesera, byahuje abapolisi n'urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda y'ibiruhuko, bikaba byagarutse ku nshingano rusange yo kubungabunga ituze n'umutekano ndetse n'umumaro w'ubufatanye buhamye hagati y'abashinzwe iyubahirizwa ry'amategeko hamwe n'abaturage.  Inkuru Irambuye...