Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Imikorere ya Camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga

Imyaka itanu irashize, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka ‘Artificial intelligence’ mu rurimi rw’icyongereza.

Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019, ikaza gutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y’u Rwanda mu minsi micye ishyira izindi camera mu bindi bice bine ari byo; Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega na Kanyinya.Inkuru irambuye 

Polisi yajimije inyubako ya Makuza Peace Plazza yari ifashwe n’inkongi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), mu gitondo cyo kuri uyu  wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga, ku isaha ya saa moya n’igice, yajimije inkongi y’umuriro yari ifashe inyubako yo mu Mujyi rwagati, mu Karere ka Nyarugenge, izwi ku izina rya Makuza Peace Plazza, mu gice cyayo cyo muri etaje ya mbere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ryahise ryihutira gutabara, inkongi ibasha guhagarikwa itarakwirakwira mu bindi bice bigize inyubako.Inkuru irambuye 

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n’abaturage ba Centrafrique mu muganda rusange

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bagize itsinda RWAFPU 1-10, bafatanyije n’abaturage  igikorwa cy’umuganda wabereye mu gace  ka 1er Arrondissement, kamwe mu tugize Umurwa mukuru wa Bangui.

Ni igikorwa cyaranzwe no gukura imyanda mu mihanda,  guharura ibyatsi, gusibura imiferege no gutema ibihuru bikikije imihanda n’ingo zo mu nkengero zayo. Inkuru irambuye