Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Namuhoranye yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho agirira uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Ku munsi w’ejo, tariki ya 23 Gicurasi, IGP Namuhoranye ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu, John Mirenge, bakiriwe n'umuyobozi mukuru wa Polisi ya Abu Dhabi, Maj. Gen Faris Khalaf Al Mazrouei. Inkuru irambuye 

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda

Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU 3-2 bakorera ahitwa Bangassou mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA),  bafatanyije n'abaturage gukora umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi.

Witabiriwe n'inzego z'umutekano zirimo abapolisi, abasirikare n'abajandarume muri Centrafrique n'abasirikare bakomoka muri Maroc boherejwe mu butumwa muri iki gihugu.Inkuru irambuye 

MUSANZE: Yafatanywe inzoga za likeri yacuruzaga magendu

Umugabo w'imyaka 32 y'amavuko wacururizaga mu murenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze, yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa likeri butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu zifite agaciro k'asaga milyoni 1Frw .

Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwazo mu mudugudu wa Biremo, akagari ka Migeshi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa sita.Inkuru irambuye 

MUHANGA: Babiri bafatanywe moto bacyekwaho kwiba

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yafatiye mu karere ka Muhanga, abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto mu karere ka Nyabihu.

Bafatanywe moto yo mu bwoko bwa TVS victor  RC 069 D mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi, ahagana saa tanu n’igice, itwawe n’umwe muri bo ufite imyaka 33 y’amavuko, ayihetseho mugenzi we w’imyaka 26, mu mudugudu wa Musarara, akagari ka Gitega mu murenge wa Kibangu.Inkuru irambuye