Abapolisi bacunga umutekano wo mu mazi basoje amahugurwa mu Karere ka Rubavu
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit), basoje amahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abera mu Karere ka Rubavu.
Ni amahugurwa yateguwe na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe ubushakashatsi n'amahugurwa (UNITAR), yitabiriwe n'abapolisi 17; barimo 14 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato na 3 bo ku rwego rwa ba su-Ofisiye (NCOs).Inkuru irambuye
Abakoresha umuhanda basabwe gukomeza kwimakaza gahunda ya Gerayo Amahoro
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’, bukorwa hibutswa ibyiciro byose by’abawukoresha kwimakaza umutekano wo mu muhanda birinda kurangara n’andi makosa ateza impanuka.
Ubutumwa bwatangiwe mu mashuri, mu bibuga by’imikino no ku mihanda itandukanye yo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi, bwibanze ku gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika mu rwego rwo gukumira impanuka.Inkuru irambuye
NYAGATARE: Hafashwe batatu bacyekwaho kwiba no guhindura ibyangombwa by’ibinyabiziga
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yafatiye mu Karere ka Nyagatare ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi, abagabo batatu bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bwa moto no gukora inyandiko mpimbano.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wafatanywe moto yari yarahinduriye pulake abifashijwemo na mugenzi we w’imyaka 34, bafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga n’undi ufite imyaka 31 wakoraga ibyangombwa bya moto (Carte Jaune) by’ibihimbano wafatiwe mu murenge wa Nyagatare.Inkuru irambuye
Polisi yafashe amabalo atanu ya magendu y’imyenda ya caguwa
Mu bikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya magendu, yafatiye mu turere twa Nyagatare na Rusizi amabalo atanu y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wari utwaye kuri moto amabalo abiri y’imyenda ya magendu, yafashwe ahagana ku isaha ya saa yine z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi, ubwo yari ageze mu mudugudu wa Rutoma, akagari ka Ndego mu murenge wa Karama wo mu Karere ka Nyagatare.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











