Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Ibyo wakwifuza kumenya ku mikorere y'Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga

Abantu benshi bari bamaze igihe bategereje kwemererwa gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe Ikoranabuhanga, bamazwe amatsiko kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi 2024, ubwo Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza cyafunguraga imiryango. 

Iki kigo kigamije kuzamura no kunoza imitangire ya serivisi ku bantu bose bakigana, basaba impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ese waba uzi imiterere n’imikorere y’iki kigo? Muri iyi nkuru tugiye kubagaragariza serivisi zitangirwa muri iki kigo, inzira wanyuramo n’uburyo bwagufasha gukorera no gutsindira Uruhushya. Inkuru irambuye 

RUBAVU: Hatangijwe amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi

Abapolisi 14 batangiye amahugurwa yerekeranye no gucunga umutekano wo mu mazi, azamara ibyumweru bibiri abera mu Karere ka Rubavu.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe ubushakashatsi n'amahugurwa (UNITAR), yafunguwe ku mugaragaro na Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, uyobora Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi.Inkuru irambuye  

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yafashe udupfunyika ibihumbi 10 n’ibilo bine by’urumogi

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi, yafashe ibilo bine by’urumogi n’udupfunyika twarwo ibihumbi 10, mu turere twa Rubavu na Nyamasheke.

Hafashwe umugore w’imyaka 26 y’amavuko wafatiwe mu Mudugudu wa Kacyiru, akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga wo mu Karere ka Nyamasheke wari utwaye ibilo 4 by’urumogi mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yerekezaga mu Mujyi wa Kigali. Inkuru irambuye