Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Abapolisi b’u Rwanda n’abo muri Sudani y’Epfo basoje amahugurwa ahuriweho

Abapolisi 222 bo muri Polisi y’u Rwanda n'iya Sudani y'Epfo (SSNPS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, basoje amahugurwa ahuriweho mu bijyanye no gucunga umutekano w’ibibuga by’indege no kurinda ituze rusange.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 102 ku ruhande rw’u Rwanda n’abagera ku 120 bo ku ruhande rwa Polisi ya Sudani y’Epfo mu gihe kingana n’amezi abiri.  Inkuru irambuye...

Ba Ofisiye bakuru ba Polisi basoje amahugurwa ku miyoborere n’ingamba zo kurwanya ruswa


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu ku bijyanye n'imiyoborere n’ingamba zo kurwanya ruswa.

Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (Commonwealth), akaba yaritabiriwe n’abapolisi 34 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye...

Polisi iraburira abakora magendu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe


Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bishora mu bucuruzi bwa magendu n’ubw’ibitemewe gucururizwa mu Rwanda kimwe n’ibindi byaha byambukiranya umupaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko bamwe mu bishora muri ubu bucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe, bashaka no kurwanya abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano. Inkuru irambuye... 

Polisi irihanangiriza abatwara ibinyabiziga bishora mu cyaha cya ruswa


Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya icyaha cya ruswa cyane cyane mu bashoferi n’abamotari bagaragara mu makosa atandukanye yo mu muhanda, bakagerageza gutanga ruswa bashaka kutayahanirwa.

Kuva uku kwezi k'Ukwakira kwatangira, hamaze gufatwa abantu 9; barimo abashoferi n’abamotari, bose bafatiwe mu makosa atandukanye yo mu muhanda arimo gutwara badafite Uruhushya cyangwa ubwishingizi, gutwara banyoye ibisindisha, kutagira icyangombwa cy’ubuziranenge no kutabahiriza ibyapa n’ibimenyetso biyobora urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda, hanyuma bagashaka gutanga ruswa.  Inkuru irambuye...

Polisi yafashe amabalo 24 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu


Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafashe amabalo 24 y’imyenda ya caguwa, hafatwa n’umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, ucyekwaho kugira uruhare mu kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Yafatiwe mu cyuho afite amabalo 13 y’imyenda ya caguwa mu isoko rya Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, ahagana saa saba z’amanywa, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira.  Inkuru irambuye...