Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi barenga 2200 basoje amahugurwa

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi, habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 20 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 2,256.

Bagizwe n’abahungu 1,777 n’abakobwa 479, barimo abazajya gukorera mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) n’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS).  Inkuru irambuye...

Abapolisi bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda rusange-Amafoto


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi.

Uyu muganda witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, wabereye mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga mu mudugudu wa Gatare, urangwa no gucukura imyobo no gutera ibiti by’amoko atandukanye bisaga 5000 mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Inkuru irambuye...

RWAMAGANA: Yafashwe abitse mu rugo ibilo 30 by'urumogi


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage mu Karere ka Rwamagana baguye gitumo  umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ufite ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibilo 30 bibitse mu nzu ye.

Yafatiwe mu mudugudu wa Rusave, akagari ka Gishore, mu murenge wa Nyakariro, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ahagana saa Kumi n'imwe.  Inkuru irambuye...
 
GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda mu Ntara y’Iburengerazuba baributswa kwirinda amakosa ateza impanuka

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni ubukangurambaga bukubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abakoresha umuhanda mu byiciro byombi, kwitwararika birinda uburangare n’amakosa ayo ari yo yose ashobora kuba intandaro y’impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu, zikagira uwo zikomeretsa cyangwa zikangiza imitungo n’ibikorwaremezo rusange.  Inkuru irambuye...

GAKENKE: Yafashwe atwaye mu modoka amabalo arenga 30 y’imyenda ya caguwa ya magendu


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gakenke yafashe umugabo w’imyaka 48 y’amavuko, wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, ipakiye amabalo 33 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Mujyi wa Kigali ari na ho yari ajyanye ayo mabalo ayavanye mu karere ka Rubavu, yafatiwe mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Gahinga mu murenge wa Nemba, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, ahagana ku isaha ya saa Kumi z’urukerera.  Inkuru irambuye...