Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Abarenga 280 basoje amahugurwa mu kigo cya Polisi mu Bugesera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, mu kigo cya Polisi y'u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’abagera kuri 283, bagizwe n’abapolisi b’u Rwanda n’abo mu nzego z’umutekano mu gihugu cya Centrafrique.

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 12, yasojwe n’abapolisi b’u Rwanda 250 batorezwaga hamwe n'abapolisi ndetse n’abajandarume 33 boherejwe na Repubulika ya Centrafrique.INkuru irambuye 

Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika mu rwego rwo kwirinda impanuka muri ibi bihe by’imvura nyinshi, aho usanga imihanda inyerera, yarengewe n’inkangu, ibidendezi by’amazi ndetse hari n’ibihu bituma badashobora kureba imbere.

Ni mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), gitangaza ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), ingano y’imvura iteganyijwe iri ku kigero cyo hejuru (hagati ya mm40 na mm180) mu bice bitandukanye by’igihugu.Inkuru irambuye  

Polisi irakangurira abafite ibinyabiziga kubirinda gusohora ibyotsi bihumanya ikirere

Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n'abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatunze ibinyabiziga n'abashoferi kubikurikirana babirinda kuvubura ibyotsi bihumanya ikirere.

Ni ubukangurambaga bukorerwa mu gihugu hose ku mihanda itandukanye, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, mu itangazamakuru no mu bigo bisuzumirwamo ubuziranenge bw'imodoka.Inkuru irambuye 

NGORORERO: Yafashwe atwikiye amakara mu ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'abaturage mu Karere ka Ngororero yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 47 y'amavuko, wari utwikiye amakara mu ishyamba rya Leta akoresheje ibiti yaritemyemo.

Yafatiwe mu ishyamba rya Rushari riherereye mu mudugudu wa Nyakibande, akagari ka Rwamiko mu murenge wa Matyazo, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata.Inkuru irambuye 

MUHANGA: Yafashwe atarenze umutaru nyuma yo kwiba mu iduka ibifite agaciro kari hafi ya miliyoni 2Frw

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Muhanga, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 48, ucyekwaho gutobora iduka ry’umucuruzi anyuze mu gisenge, akibamo ibicuruzwa bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,934,550.

Yafatiwe mu iduka riherereye mu mudugudu wa Kamugina, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahagana saa tatu zo mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata.Inkuru irambuye 

HANDBALL: Police HC iraye ku mwanya wa mbere wa Shampiyona

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umukino wa Handball (Police HC) yatsinze ikipe ya Gicumbi ibitego 42 kuri 28, ihita ifata umwanya wa mbere wa Shampiyona n'ibitego 95 izigamye.

Ni mu mukino w'ikirarane utarakiniwe ku gihe muri Shampiyona y'u Rwanda ya Handball 2024, wahuje izi kipe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mata, mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.Inkuru irambuye