Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

TANZANIA: IGP Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo ihuza abapolisi bo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo y’abapolisi bo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).

Ni imyitozo izwi ku izina rya FTX (Field Training Exercise) bari bamazemo iminsi ine, ibera ku ishuri rya Polisi ya Tanzania riherereye i Moshi, yitabiriwe n’abapolisi baturutse mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO birimo; u Burundi, Ethiopia, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda. Inkuru irambuye   

Ambasaderi CG Munyuza yasuye ikipe ya Police VC

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata, Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yasuye ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umukino w'intoki wa Volleyball (Police VC), iri muri icyo gihugu, aho yitabiriye irushanwa ry'Afurika rizwi nka 'African volleyball Clubs Championship'.

Ni irushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 45, i Cairo mu Misiri, imikino yaryo ikaba yaratangiye kuva ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata.Inkuru irambuye 

Abapolisi 460 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano yahaye impanuro abapolisi 460 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).

Bagize amatsinda atatu arimo itsinda RWAFPU II-9 rigizwe n’abapolisi 180 bayoboye na Chief Superintendent of Police (CSP) Boniface Niyitegeka, bazerekeza ahitwa Kaga-Bandoro mu Majyaruguru y’igihugu, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bamazeyo umwaka. Inkuru irambuye 

TANZANIA: Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO byifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iri muri Tanzania mu myitozo ihuza Polisi zo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO) izwi nka FTX ‘Usalama Pamoja’ ku nshuro ya kane  ibera ku ishuri rya Polisi ya Tanzania riherereye i Moshi, kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata, yifatanyije n’ibindi bihugu bigize uyu muryango kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, ufite icyicaro i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, akaba n'Umuyobozi w'umuryango EAPCCO, Deputy Commissioner of Police (DCP) Ally Lugendo uyobora Ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi ya Tanzania na Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, wagiye ayoboye ikipe ya Polisi y’u Rwanda.Inkuru irambuye  

Polisi yafashe amabalo 60 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu buryo bwa magendu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), Ku cyumweru tariki ya 15 Mata, yafatiye mu bikorwa bitandukanye mu turere twa Nyabihu na Gicumbi, amabalo 60 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye amabalo 52 y’imyenda ya caguwa ya magendu, hafatwa n’umugabo w’imyaka 47 ari na we nyir’iyo modoka.Inkuru irambuye  

IMIKINO: Police VC yakatishije itike ya 1/8 cy’Imikino nyafurika ya Volleyball

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball (Police VC), imwe mu makipe abiri ahagarariye u Rwanda mu Misiri, ahabera imikino nyafurika ihuza amakipe yitwaye neza iwayo, yakatishije itike yo kwerekeza muri 1/8 cy’irangiza.

Ni nyuma yo gutsinda umukino wa nyuma mu matsinda, wayihuje kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, n’ikipe ya Green Buffaloes VC yo muri Zambia, amaseti 3-0, ikabasha gusohoka neza mu itsinda rya kane yari iherereyemo kuko yabashije gutsinda imikino 3, itsindwa umwe gusa.Inkuru irambuye 


Police VC yanyagiye ikipe yo muri Zimbabwe amaseti 3-0

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Volleyball (Police VC) yitabiriye irushanwa rya 'African volleyball Clubs Championship' ririmo kubera i Cairo mu Misiri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata, yegukanye intsinzi mu mukino wayihuje na University of Zimbabwe (UZ) Wolves VC iyitsinze amaseti 3-0.

Ni intsinzi ya Kabiri yegukanye kuva iri rushanwa ryatangira nyuma y’aho ku munsi w’ejo, ikipe ya Garde Republicaine yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), itabashije kugera ku kibuga ku mukino wagombaga kuzihuza, igaterwa mpaga.Inkuru irambuye